NYIRASENGIYUMVA Valentine waje i Kigali aje kuzamura impano ye akavuga ko ari mushiki wa Bamporiki yamaze gushyiraho ibiciro ku muntu ushaka ko bakorana ikiganiro aho bisaba kwishyura ibihumbi 30 frw
Ibi Valentine amaze kubitangariza Ibendera.com mu kiganiro gito twagiranye ku murongo wa Telefoni.
Valentine wavuze ko yazanwe i Kigali no gushaka umuntu uwariwe wese wamufasha kuzamura impano ye y’ubuhanzi akazagera ku rwego rwo hejuru ntavuga niba inzozi ze yaramaze kuzigeraho gusa avuga ko umushaka agomba kubanza kunyura kuri Manager we ndetse akishyura amafranga ibihumbi 30frw.
Twamubajije niba abashaka kumufasha kuzamura impano ye nabo azajya abishyuza avuga ko uko ari ukuri kuko ngo ntiyazajya yirirwa mu biganiro ngo nyuma abure n’amavuta yo kwisiga.
NYIRASENGIYUMVA Valentine amaze iminsi itari myinshi atangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda akaba avuga ko akomoka mu Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu yamenyekanye aririmba indirimbo yitwa Ntakibazo ya Urban Boys, Bruce Melodie na Rider Man aho yayiririmbaga mu buryo bwashimishije benshi.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA Valentine: