Emmanuel Macron nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora ubufransa yabwiye abafransa ko icyizere bamugiriye cyamukoze ku mutima kandi abizeza ko azaba President wa bose yaba abamutoye n’abatamutoye
Ubwo yamaraga gutorwa mu matora yabaye kur’icyi cyumweru Emmanuel Macron mu ijambo yagejeje ku mbaga y’Abafransa yashimiye cyane abamutoye anabizeza ko azi neza icyo abagomba kandi azaba President wa bose.
Yagize ati:”Mwakoze, mwakoze yaba abari hano i Paris mu Bufransa n’abari hirya no hino ku isi mwese mwakoze”.
Akomeza agira ati:”Nyuma y’imyaka 5 tuvuyemo kandi itari yoroshye uyu munsi tariki 24 Mata uyu mwaka wa 2022 mwongeye kungirira icyizere cyo kuyobora ubufransa mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere, ndabashimiye”.
Yashimiye kandi abamubaye hafi mu rugendo rwo kwiyamamaza kuva atangiye kugeza ashoje,ndetse ashimira n’abateguye amatora avuga ko ibyo bakoze batakoreye ubusa avuga ko bimukoze ku mutima ndetse avuga ko ibyo abagomba abizi.
Yavuze ko azakomeza guharanira iterambere ry’igihugu cye kandi avuga ko azakomeza gushyigikira ubwigenege bw’abaturage be,avuga ko icyizere bamugaragarije ari umukoro bamuhaye ariko avuga ko atazabatenguha byanga bikunda.
Yashimiye uwo bari bahanganye ariwe Marine Le Pen anamwifuriza kugira ubuzima bwiza, anashimangira ko azaba President w’abafaransa bose yaba abamutoye n’abatamutoye.
Emmanuel Macron yaraye agiriwe icyizere cyo kongera kuyobora Ubufaransa nyuma yo kwegukana amajwi 58.5% atowe n’abantu 18,779,641 naho Le Pen agira amajwi 41.5% atowe n’abantu 13,297,760 akaba agiye kuyobora Abafransa mu gihe cya manda y’imyaka 5.
