Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’Abageni basezeraniye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka berekeza ku rusengero igahitana ise w’umukobwa.
Mu gitondo cyo kur’uyu wa 21 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Gatyazo , Akagari ka Rubavu , Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka ikomeye yakoze ku muryango w’Abageni bari bafite ubukwe n’ubwo banze guheranwa n’agahinda bikaza kurangira basezeraniye mu bitaro.
Aba bageni ni Nyirandagijimana Bonfrid na Niyitanga Pacifique basezeraniye mu bitaro bya Kibogora nyuma y’aho umukobwa akoze impanuka ari kumwe n’abari bamuherekeje berekeza ku rusengero igahitana abantu 2 barimo na se w’uyu mukobwa wakomeretse bikabije akaza gushiramwo umwuka ageze kwa muganga.
Iyi mpanuka yabaye yakomotse ku kugongana kw’imodoka yari ibatwaye yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yagonganye n’ikamyo.
Nyuma y’uko ibi bibaye Rev. Pastor Akumuntu Felicien, Umushumba mu Itorero rya Methodiste Libre du Rwanda yaje kubasanga mu bitaro bya Kibogora abariho abasezeranyiriza.
Mur’iyi mpanuka kandi umushoferi warutwaye aba bageni yahise apfa abandi 16 barakomereka.
