Nyuma y’igihe kinini Miss Muheto yegukanye ikamba ariko ntahabwe imodoka yatsindiye ubu yamaze kuyihabwa ndetse yifatanya n’abakobwa b’abamiss mu kuyitaha.
Kur’uyu wa 1 Kanama 2022 nibwo uyu mukobwa Nshuti MUHETO Divine yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai yegukanye muri Miss Rwanda 2022.
Mur’iyi modoka akaba yari mu munyega yishimana na bagenzi be bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda barimo Miss Kelia Ruzindana, Miss KEZA Maolithia na Miss KAYUMBA Darina.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze na Miss Muheto binyuze kuri instagram ye aba bakobwa bombi bagaragaye bari mu byishimo batwawe na Miss Muheto mu modoka nshyashya yegukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Ni nyuma yo gutinda kuyihabwa biturutse ku bibazo byajemo aho ndetse uwahoze ari umuyobozi wa Miss Rwanda ariwe ISHIMWE Dieudonne afungiye Imageragere akaba akurikiranweho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.