Friday, September 22, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Byayoberanye! Nyirahabineza Gertrude uvugwaho gusenya Urugaga rw’abavuzi gakondo yaburiwe irengero

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/11/04
in HOME, AMAKURU
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Nyirahabineza Gereturde, wayoboraga urugaga rw’abavuzi gakondo bakaza kumuvanaho icyize mu mezi arindwi ashize, ubu biravugwa ko yaba amaze ukwezi aburiwe irengero, nyuma yo kumenya ko RIB yamaze kumenya amakuru yose agendanye n’ubujura ashinjwa n’abagize urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda “AGA Rwanda Network”.

Tariki ya 08 Werurwe 2022,  abavuzi gakondo bibumbiye muri AGA Rwanda Network mu nteko rusange bakoze, hafi ya bose bashinje Nyirahabinza Gereturde gucamo ibice abanyamuryango, kunyereza umutungo, guhindura ibirango by’umuryango n’ibindi byinshi, maze banzura bavuga ko bamukuyeho icyizere, asimburwa n’uwari umwungirije ariwe Uwimana Beatha, nyamara ngo Minisante ntiyigeze ishyigikira icyemezo cya komite kubera ko ngo  mu bakozi ba Minisante barimo uwitwa Joel na Coloneille bakomeje gukorana na Nyirahabineza Gereturde kandi ngo ku mugaragaro.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

Umwe mu bayobozi b’uru rugaga mu Ntara y’Amajyepfo wasabye kudatangaza imyirondoro ye, agira ati:“Nyirahabineza yahemukiye urugaga cyane kuko yihaye ububasha bwo kwirukana bagenzi be batoranywe muri komite yo muri 2019, bityo ahitamo gukora wenyine ariyo mpamvu Inteko rusange yahisemo kumukuraho icyizere. Gusa tubabazwa n’uko twahayeRaporo Minisante ku byakozwe byose biza no kugaragazwa n’inama Minisante yakoresheje kuwa 19 Kanama 2022 ikaza gushimangira ko Gereturde ariwe muyobozi uzwi mu rugaga ititaye na gato ku birego ashinjwa na bagenzi be.”

Uretse uyu muvuzi gakondo wo mu ntara y’amajyepfo, hari n’ undi wo mu Ntara y’i Burasirazuba uvuga ko nyuma y’uko Minisante igaragaje ko ititaye ku bibazo abavuzi gakondo bayigaragarije kenshi, ko Nyirahabineza yabanyerereje umutungo,  ngo bashatse uburyo begeranya ibirego byose babigeza kuri RIB.

Akomeza agira ati:”Nyirahabineza yamaze kumenye ko bitazamworohera ahitamo kutazongera kuboneka, akavuga ko bafite amakuru y’uko yaba yaramaze guhunga”.

Akomeza agira ati:“ Turasaba dukomeje ko RIB yadufasha gukurikirana uwahoze ari umuyobozi wacu Nyirahabineza Gertrude kugira ngo aryozwe umutungo w’urugaga yanyereje”.

Turifuza ko anakurikiranwa kandi no kubujura yakoze, ubwo yakaga amafaranga atagira ingano abavuzi gakondo,  avuga ko agiye guha Perezida wa Repubulika inka no gukoresha umunsi Nyafurika w’abuvuzi gakondo kandi atarabifitiye ububasha nk’umuntu wirukanwe, bituma  arenga miliyoni  icyenda yakusanyije ayarya yose  ntawumenye icyo ayakoresheje.”

Amakuru dufitiye gihamya avuga ko Nyirahabineza Gereturde yaba yari amaze igihe ahamagazwa na RIB kugira ngo yisobanure ku byo aregwa byo kunyereza umutungo no kwiba abanyamuryango amafaranga ababeshya ko agiye kugura inka zo guha Perezida wa Repubulika akanga kwitaba mu gihe yabonaga ko bishobora kumugiraho ingaruka, bikaba bivugwa ko ariyo mpamvu yaba yahisemo  gushaka uko yahunga akaba ariyo mpamvu bamwe mu bavuzi gakondo bavuga ko bagiye kwiyambaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kugira ngo abarenganure kuko ngo Minisante ntacyo yabafashije.

Umwe mu bavuzi Gakondo twavuganye yavuze ko hashize ibyumweru birenga bibiri Abakozi b’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB bagiye bahabwa amakuru n’abavuzi gakondo bo mu Ntara zitandukanye bakagaragaza akarengane bakorewe na Nyirahabineza bakaba bavuga ko ibi byaba byarageze kuri Nyirahabineza akagira ubwoba agakizwa n’amaguru.

Umwe mu bavuzi gakondo witabirye inama batumiwemo na Minisante kuwa 19 Nzeri 2022, avuga ko batangajwe n’ibyabaye muri iyo ama bisa ngo n’iterabwoba.

Agira ati “Minisante yadutumyeho tuzi ko igiye kudufasha gukemura ikibazo twakomeje kuyigezaho cyo kubangamirwa na Nyirahabineza, nyamara twagezeyo duhita duhabwa amabaruwa avuga ko Nyirahabineza Gereturde ariwe muyobozi wurugaga, noneho dutungurwa no kumva ko uwari umwungirije, ariwe Uwimana beatha ngo ahagaritswe by’agateganyo, banadutegeka  kutazongera kuvugana  n’itangazamakuru.”

Uyu muganga uvugana agahinda yatewe n’isenyuka ry’Ihuriro yagizemo uruhare mu ishingwa ryarwo muri 2012, asoza yibaza impamvu umuntu umwe nka Nyirahabineza  yasenya ihuriro ry’abavuzi gakondo barenga ibihumbi bitatu,  Leta ihagarariwe na Minisante ntigire icyo ibikoraho.

Umuvugizi wa RIB, Dr MURANGIRA Thierry

Mu gushaka kumenya icyo RIB ivuga kur’iri burirwa irengero rya Nyirahabineza Gertrude twavuganye n’umuvugizi w’uru rwego, Dr MURANGIRA Thierry ariko ntiyadusubiza kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru.

Twagerageje no kuvugana na Nyirahabineza Gereturde ku murongo wa Telefoni igacamo ariko ntihagira uyitaba.

Nyirahabineza Gertrude iravugwa ko yaba yaburiwe irengero

Ikibazo cy’abavuzi gakondo mu Rwanda kimaze igihe kivugwa bamwe  muri bo bakavuga ko batereranwe n’ababishinzwe akaba ariyo mpamvu bavuga ko basaba Perezida wa Repubulika kubarenganura.

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In