Itangazo riturutse mu biro bya Ministre w’Intebe ritangaza ko Bwana BAMPORIKI Edouard yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho
Iri tangazo rigira riti:”Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane mu ngingo yaryo ya 116.
None kuwa 5 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahagaritse ku mirimo Bwana BAMPORIKI Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’urubyirukon’umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.
Bmaporiki yigeze kuvuga ko hari imitego ategwa ariko akayisimbuka gusa uyu munsi ubanza bitamuhiriye kuko bivugwa ko ngo yaba ari gukurikiranwaho ibyaha bijyanye na ruswa.
Tariki 21 Ukuboza 2019, Bamporiki mu ijwi ribabaye yumvikanye atakambira Paul Kagame amuregera abahora bamutega imitego akabura umwanya wo gukora akazi, kuko umwanya munini awumara akura iyo mitego mu nzira. Icyo gihe yagize ati: “Maze imyaka itandatu mpawe akazi n’Umuryango guhera mu Nteko Ishinga Amategeko, mu itorero ry’igihugu, ubu mukaba mwarangiriye icyizere mukangira Umunyamabanga wa Leta. Hari ibintu nabonye ko byasigara mu 2019, ntabwo abanyamuryango dukundana.”
Bamporiki Edouard yavutse ku wa 24 Ukwakira 1983, mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Uburengerazuba. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza yigenga ya ULK.
Ni umwanditsi w’ibitabo, akaba umusizi, umuhanzi, umukinnyi w’amakinamico na filime.
Mu 2003, ubwo yari afite imyaka 20 yatangiye kumvikana mu Ikinamico yatambukaga kuri Radio Rwanda, ibintu byamugize icyamamare nk’umunyempano udasanzwe mu gukina filime.
Mu 2013, Bamporiki yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aza kuvamo agirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu nyuma mu 2019, Umukuru w’Igihugu amuha inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.