Ni igitaramo kidasanzwe cyabaye kur’uyu wa 16/10/2021 aho cyahawe insanganyamatsiko
bise YESU NDAMUSHIMA
Ubusanzwe iyo bavuze abadiventiste benshi bunva ama chorale yakunzwe
Nigacye usanga bajya mu bitangazamakuru. IBENDERA.com ubwo twageraga ahaberaye icyi gitaramo twatunguwe no gusanga ari igitaramo cyaranzwe n’ingamba zo kwirinda covid-19 aho kuva covide 19 yagera mu Rwanda kuva mu kwezi kwa 3/2020 ari ubwa mbere ku rusengero rw’abadiventiste b’umunsi wa karindwi rwa kabeza hateguwe igitaramo
Ni igitaramo batumiyemo ama chorale akunzwe mur’iyi ntara y’ivugabutumwa ya Bibare aho twavuga nka :
Jubilant singer
Ubungingo bushya
Inkuru nziza, ndetse n’izindi,….

Ni igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa 14:00 aho batangije indirimbo ya 350 na chorale jubilant singer, naho chorale ubungingo bushya itangirana indirimbo 4.
Iyi ni chorale Ibarizwa ku itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi rya samuduha ubusanzwe iyi akaba Ari chorale benshi bazi mu kuririmba indirimbo benshi bita iz’ubuhanuzi, maze bigatuma ikundwa.
Ni chorale kandi ifite abaririmbyi bake n’ubwo bavuga ko batangiye umurimo itangijwe n’umuririmbyi umwe gusa bakavugako bashima lmana yaba shoboje.
Ubwo byageraga ku isaha ya 15h:15 Chorale inkuru nziza yo ku itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi rya Bibare yaje isusurutsa imbaga mu by’ukuri wabonaga ko abantu banyotewe no kongera gutaramirwa nyuma y’umwaka waruciyemo badataramirwa aho mu ndirimbo 4 nabo bahimbaje lmana mu majwi meza kandi y’umwimerere.
Mu bigaragara ku mpande zombi amachorale yose wabonaga ko anyotewe no kongera gutaramira abizera b’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi
Mu butumwa batanze iyi chorale bagize bati :”Mu mpano twahawe tuzavugira uhoraho kugeza ku iherezo”.
Pastor Innocent uyobora intara ya Bibare yongeye gushima byimazeyo ama chorale agihagaze mu murimo akoresha amagambo aboneka mu gitabo cy’abanyakorinto 2:14-17
Jubilant singer iyi ni imwe muri chorale benshi bazi aho izwi mu ndirimbo nka Naome,….
Mu by’ukuri ibihe by’ihembura amashimwe yaranze icyi gitaramo ni menshi.
Ibendera.com twageze aho icyi gitaramo cyabereye maze chorale new Paradise badutangariza ikibari ku mutima aho ushinzwe itumanaho Micheli yabwiye IBENDERA.COM ko buzuwe n’umunezero mwinshi ubari ku mutima.
Agira ati:“Ati mu by’ukuri turanezerewe ntabwo twarituzi neza ko abantu bari banyotewe no kumva indirimbo mur’ubu buryo”.
Akomeza agira ati:” Uburyo abantu bitabiriye ndetse bakibuka no kubahiriza ingamba zo kwirinda covid-19 byadukoze ku mutima kandi abaje bose Imana ibahe umugisha”.
Asoza yibutsa ama chorale ko aricyo gihe cyiza cyo kwegera Imana kandi ashimira lmana yabashoboje gukora icyi gitaramo.
Naho President wa chorale new paradaise Alice yatangarije IBENDERA.com ko anezerewe cyane ndetse ashimira ubwitange bwa buri wese agira ati:” Ndashima Imana cyane twari tuzi ko ari ibihe bigoye ariko twasanze bimeze neza, turashima lmana mu buryo bushoboka”.
Alice yakomeje ashima cyane Amachorale yose yifatanyije nabo maze asoza asaba abaririmbyi kwibuka inshingano zabo zo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu christo bukiza abantu.
Twabibutsa ko iyi korali ari korali ikunda kuririmba indirimbo zikundwa n’abantu benshi kubera ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu buba buzirimo bigatuma abazumva bose bashira inyota y’ijambo ry’Imana.
BYUKUSENGE Theophile