Depite Gamariel wasezeye mu nteko Ishinga Amategeko kubera ubusinzi yaretse inzoga burundu, yizeza gutanga ubutumwa bwo kuyireka no ku bandi.
Depite Mbonimana Gamariel yasezeye ejo mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda none uyu munsi asezeye ku nzoga burundu.
Uyu mudepite mu butumwa yatanze yavuze ko n’umugore we yari yaramusabye kureka inzoga ariko bikamunanira, akaba yavuze ko nyuma yo kuvugwaho na Prezida Kagame kubera ubusinzi yafashe icyemezo cyo kuzireka burundu.
Si ibyo gusa kandi kuko avuga ko azajya anakangurira n’abandi bakizinywa kuzireka kuko ngo nta kiza cyazo.