Umuhanzi Diamond Platnumz yizihije Umunsi Mukuru wa Noheri ari mu bitaro aho arwaye gusa bikaba bivugwa ko yaba ari gutora agatege.
Kuri icyi cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheri byari ibyishimo ku bantu banyuranye hirya no hino mu isi gusa ntiwari umunsi mwiza kuri Diamond Platinumz wamamaye muri muzika yo muri Tanzaniya nyuma yo kwizihiza Noheri ari mu bitaro.
Urubuga rwa the-star.co.ke dukesha iyi nkuru ruvuga ko Umuhanzi Diamond uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga yashyize ahagaragara amafoto ye ari mu bitaro ndetse bigaragara ko atameze neza.
Aya mafoto agaragaza abaforomo bamuri iruhande bari kumwitaho.
Kuri imwe mu mafoto yashyize hanze yari iherekejwe n’amagambo agira ati:”Noheri mbi uyu mwaka.” Aho yagaragaye asa nk’ububabare ndetse n’ibitekerezo ari byinshi .
Uyu muhanzi Diamond ariko nubwo yatangarije abakunzi be ko yizihije Noheri arwaye ndetse ari mu bitaro ntiyigeze abwira abafana be icyo yari arwaye.
Bamwe mu bakunzi be bakaba batangiye kmwoherereza ubutumwa bumwifuriza kurwara ubukira nubwo bitabujije ko ku rundi ruhande hari abatemeye ko koko arwaye.