Umukinnyi wabiciye bigacika mu makipe akomeye nka Chersea no mu ikipe y’igihugu ya ya Côte D’Ivoire Didier Drogba aratabariza Africa imbere ya FIFA aho asaba ko bakwemerera Africa kujya itanga amakipe menshi mu gikombe cy’isi.
Ibi abitangaje nyuma y’uko hamenyekanye amakipe azahagararira uyu mugabane wa Africa aho ari Senegal, Cameroon, Morocco, Tunisia ndetse na Ghana.
Didier Drogba akaba asanga ibi byo kugenera Umugabane wa Africa umugabane ungana n’amakipe y’ibihugu 5 byari bikwiye guhinduka umubare ukazamuka nk’uko no ku yindi migabane bimeze.
Africa ni umugabane ufite ibihugu byinshi ariko ukaba utanga ibihugu bike mu gikombe cy’isi aho Africa itanga ibihugu 5 byonyine ibi bikaba bituma umunyahigwi Didier Drogba abibona nk’inzitizi kuri Africa.
Didier Drogba akaba avuga ko yatangije urugendo rwo gusaba ko ibi byahinduka kandi ngo yizeye ko ibi bishobora kuzumvikana muri Fifa kandi bikaba byahinduka.