Itangazo rituruka mu biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda rivuga ko Padiri NTIVUGURUZWA Barthazal yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi akaba asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Papa Faransisiko yatoreye Padiri NTIVUGURUZWA Barthazal kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kabgayi akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi(ICK).
Uyu agiye kuyobora Diosezi avukamo dore ko yaboneye izuba mu cyahoze ari Gitarama mu Murenge wa Shyogwe muri Paruwasi ya Kabgayi, Santrali ya Cyanza akaba ari mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

