Kur’uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata, muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali nibwo habaye igikorwa cyo gutoranya abasore bagomba kwerekeza mu mwiherero wa Mister Rwanda 2022.
Abasore bose babanje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’umunyamakuru Aissa Cyiza, Sebudebwe Chear na Nkurunziza Pierre Damien wamenyekanye nka Maji Maji.
Buri wese yabazwaga ikibazo cyerekeye ubumenyi rusange cyangwa icy’umuco ubundi agakomeza avuga umushinga we.
Aba basore 18 nyuma y’ibazwa akaba aribo bakomeje:
1. Cyusa Muhunde Yannick ufite nimero 7. Uyu yakomeje nyuma yo kwanikira abandi mu majwi akaba uwa mbere n’asaga ibihumbi 30.
2. Ngabo Jules Maurice ufite nimero 50. Uyu yabaye uwa kabiri n’amajwi asaga ibihumbi 24.
3. Nyirihirwe Hartman Kelly na we yakomeje nyuma yo kugira amajwi menshi yari afite 22. 579. Uyu musore yari afite nimero 60.
Aba basore tumaze kuvuga haruguru bakomeje nta kindi kigendeweho uretse kuba aribo banikiye bagenzi babo mu majwi.
Abandi 15 baje babasanga aba ni:
1. Kayitaba Yves ufite nimero 21
2. Kami Cruise wari wambaye nimero 19
3. Rwema Gihame Richard ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga wari ufite nimero 70
4. Mwemera Murego Patrick ufite nimero 45
5. Kalisa Alain Norbert wari wambaye nimero 18
6. Ahimbazwe Patrick wari wambaye nimero 2
7. Niyonagize Fabrice Brice wari wambaye nimero 54
8. Ngaboyisonga Prince wari wambaye nimero 51
9. Ishimwe Hubert wari ufite nimero 16
10. Mbaraga Alex uzwi nka Junior mu itsinda rya Juda Muzik wari wambaye nimero 28
11. Ruharambankiko Tresor wari wambaye nimero 61
12. Rukundo Derick wari wambaye nimero 62
13. Muheto Salton wari wambaye nimero 36
14. Irutamageno John Magnific wari ufite nimero 15
15. Iradukunda Moise wari ufite nimero 14
                                        Amafoto: