Akanama Nkemurampaka kagizwe na Umurerwa Evelyne, Mutesi Jolly na Munyaneza James nibo bayoboye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 9 bahagarariye intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Kur’uyu wa 6 tariki 29/1/2022 nibwo habaye Ijonjora ry’ibanze rya Miss Rwanda ryatangiriye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Harei hiyandikishirije abakobwa 51, muri bo 43 ni bo bashoboye kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka; abagera ku 9 akaba ari bo batoranyijwe nyuma yo gushimwa ubwenge, umuco n’ubwiza.
Nyuma yo guhitamo abakobwa icyenda bahagarariye Amajyaruguru, biteganyijwe ko ijonjora ry’ibanze ryo guhitamo abakobwa bashaka ikamba rya Miss Rwanda rizakomereza mu Karere ka Rubavu, ku wa 30 Mutarama 2022.
Aba bakobwa bakaba bari guhatanira ikamba kugeza ubu ryambawe na Ingabire Grace Miss Rwanda 2021.
Dore amafoto y’Abakobwa buje uburanga batoranyijwe guhagararira iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022









