Nyuma yo kugerageza urukundo kenshi ariko ntibimuhire, Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri Filime ya Bamenya, ubu noneho byamenyekanye igihe n’amazina y’umusore ugiye kumurongora aho agiye kurongorwa n’umudiaspora Lionel Sentore
Umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye ku Mugabane w’u Burayi niwe musore wamaze kwegukana umutima w’uyu mukobwa akaba agiye kumurongora.
Nk’uko integuza y’ubukwe bwe ibigaragaza, ubukwe bwa Bijoux na Sentore buteganyijwe tariki 8 Mutarama 2022.
Nta makuru menshi yatangajwe ku bukwe bwabo cyane ko ngo ubutumire buzasohoka mu minsi iri imbere, gusa ikizwi nuko uyu musore Lionel asanzwe ari umuhanzi ndetse akaba yibera ku mugabane w’i Burayi ari naho akorera umuziki we.

Bijoux ni umwe mu bakobwa beza ndetse ufite ikimero cyiza gusa ntabwo yagiye ahirwa mu rukundo kuko mu minsi yashize nibwo yaje kuvugwa mu rukundo ndetse akaza no kwambikwa impeta ariko biza kudakomeza kuko muri Kanama 2020 nibwo Bijoux yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana, gusa biza kurangira bidakunze ko babana.

Uyu Lionel Sentore yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Bijoux nyuma y’uko nawe yari amaze kunaniranwa na Mahoro Anesie yari yarambitse impeta.
Mahoro wambitswe impeta na Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda mu 2014.
Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi we mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa. Bikaba birangiye rero agiye kwibanira na Bijoux.
Uyu Bijoux ni wa mukobwa ukina muri filimi zitandukanye za hano mu Rwanda by’umwihariko akaba ari kugaragara cyane muri filime ya Bamenya aho akina ari mushiki wa Kanimba agakunda kugaragara akina na Bamenya ndetse na Kecapu.
Lionel SENTORE ni umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo gakondo aho yamenyekanye mu ndirimbo nka:”UWANGABIYE” n’izindi,……
Kanda hano urebe indirimbo Uwangabiye ya Lionel: