Thursday, March 23, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Dore ibintu 7 umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/11/23
in AMAKURU
0
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Gusomana bifite akamaro gatandukanye akaba ariyo mpamvu abantu bagirwa inama yo kubikora muri gahunda hagamijwe kurinda ubuzima bwabo no kwirinda ingaruka zimwe na zimwe zirebana n’ikanguramubiri ariko bigakorwa hagati y’abashakanye cyangwa abakundana.

IZINDI NKURU WASOMA

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Nk’uko ubushakashatsi bw’Abadage bwashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa CNN bubitangaza, abagabo basomana mbere yo kujya ku kazi mu gitondo babona amafaranga menshi.

Andréa Demirjian, umwanditsi w’igitabo kivuga ku gusomana, asobanura ibi agira ati: “Niba avuye mu rugo wishimye, utanga umusaruro ku kazi kuko utumva ko uhungabanye ku mutima, ni yo mpamvu ubona amafaranga menshi.

Ubu bushakashatsi bukomeza bwerekana ko kubikora neza, byongera cyane kwiyumvanamo, bigatuma umubiri ukora neza, ndetse n’amarangamutima akarushaho kuba meza niyo mpamvu abantu bagirwa inama yo kubikora ari abashakanye cyangwa abakundana.

1. Gusomana byongera ubuzima burimo ibyishimo

Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekana ko imiryango ikunda gusomana cyane ibaho yishimye ugereranyije n’itabikora. Ndetse baba bafite amahirwe menshi yo kugumana igihe kirekire kurusha abatabikora.

2.Byongera umusemburo wa oxytocin ku bagabo

Ku bashakanye, byongera ubusabane. Ku bagabo, umusemburo wa oxytocin cg se umusemburo w’urukundo wiyongera cyane mu gihe cy’iki gikorwa.

3.Bituma umubano w’abashakanye urushaho kuba mwiza

Uretse urukundo rugomba kuranga abashakanye, ubusabane no kwiyumvanamo biri mu bituma batindana ndetse buri wese akifuza guhora iruhande rw’undi. Ku bakunda gusomana kenshi, bakunze kugaragaza amarangamutima yabo ndetse n’ubwumvikane bwinshi mu muryango wabo.

4.Bigabanya stress

Umusemburo wa cortisol, uzwiho kuba imvano ya stress mu mubiri, gusomana byibuze iminota 15, bishobora kugabanya urugero rw’uyu musemburo ku buryo bugaragara

5.Byongera kwizerana ku bashakanye

Bigira uruhare runini mu kongera icyizere mu muryango. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imvubura zo mu kanwa ndetse no mu maso hose zihanahana amakuru kimwe n’imisemburo mu gihe uri muri iki gikorwa. Bityo mu gihe musomanye neza, bituma urushaho kwizera uwo musomana ndetse no kurushaho kumwishimira no kumubwiza ukuri.

6.Bikomeza imibereho myiza

Nubwo nta buryo buhari bwo kubisobanura, gusa bikomeza ubuzima no kurushaho kumererwa neza muri rusange.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abantu bamaranye igihe kinini kandi basomana kenshi, bigira urugero ruri hasi rwa cholesterol bityo bikabafasha kwirinda indwara z’umutima n’izindi zitera imikorere mibi y’umubiri.

7.Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Gusomana bituma udutsi duto dutwara amaraso twaguka, bityo umuvuduko w’amaraso ukagabanuka, bishobora kuba umuti mwiza ku bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ibintu 7 bigaragaza ko gusomana bigira akamaro mu buzima bw’umuntu
Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k
HOME

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In