Korali Abungeri ni Korali ibarizwa mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa kalindwi mu ntara y’Uburengera zuba bw’u Rwanada ku (kibuye) ikaba iri ku ruhembe rw’izitegerejwe na benshi mu bitaramo byo mur’uku kwezi kwa 11
Iyi korali yatangiye umurimo muri 2002, Igizwe n’abagabo n’abagore n’inkumi ndetse n’abasore, mu kiganiro twagiranye nabo babwiye Ibendera.com ko bafite igitaramo cyari kuba cyarabaye ariko igenda ikomwa mu nkokora n’iki cyago cya Covid19 bituma gahunda igenda isubikwa icyakoze ubu icyi gitaramo kikaba kigiye kuba kuwa 27/11/2021 ku rusengero rwa Galileya aho bazaba bari kumwe n’abaririmbyi batandukanye barimo:
-Umuhanzi Vumiliya Mfitimana ubusanzwe ukunzwe cyane mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi
-New hop choir
-Mukingurire choir
-M.M group
Iyi korali bakomeza bavuga ko iki gitaramo kizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ubwo twakomezaga kuganira na Korali Abungeri babwiye Ibendera.com ko bari kwitegura gushyira hanze indirimbo harimo izitwa 2020 n’indi yitwa Abanyarwanda.
Izi ndirimbo chorale Abungeri bari gutegura uko bazigeza hanze zikabwiriza ubutumwa nk’uko ariyo ntego yabo.
Iki gitaramo kandi kikazaba gica ku mbuga zitandukanye nka Fecebook, Instagram, Youtube mu mazina yabo ariyo Abungeri choir.
Ikindi gitaramo giteganyijwe kuwa 06/11/2021 kikazaba ari icya Korali Abakurikiye Yesu
Iyi ibarizwa ku itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi rya kacyiru intara y’ivugabutumwa ya kacyiru.
Ni igitaramo baguteguriye ku bufatanye n’itorero rya kamukina intara ya kacyiru kikaba ari igitaramo cyo gushima lmana kizatangira kuwa 05/11/2021 kigasozwa 06/11/2021.
Icyi gitaramo cyizaba kirimo amakorale akunzwe mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda nka YESU ARAJE Ibarizwa ku itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi rya kamukina. Bazaba bari kumwe na:
-La promises nayo ibarizwa ku itorero rya kamukina intara ya kacyiru
Iyitwa Bliss singers Ibarizwa ku itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi rya kacyiru
Ubusanzwe mur’iyi ntara cyangwa se paruwase akaba ariho hava amakorale mwese mwamenye kandi mukunda.
Ibendera.com ubwo twaganiraga na korale Bliss singer batubwiye ko batewe ishema no kongera gutaramira lmana mu majwi meza lmana yabahaye.
Ikindi gitaramo kiri kuwa 13/11/2021 kikazaba ari icya Korali ABAHAMYA BA YESU
Korale abahamya ba Yesu Ibarizwa kU itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi rya muhima nayo igufitiye igitaramo Bise UWITEKA MANA TUGUMANE kikaba ari igitaramo giteganyijwe kuba kuwa 13/11/2021, kikazaba kinanyura imbonankubone kuri chaine yabo ya youtube ariyo ABAHAMYA BA YESU FAMILY CHOIR OFFICIAL.
Aba bose bakaba bahamagarira buri wese kuzaza kwifatanya n’aba bose mu guhimbaza lmana yacu mu ijwi ryirangira.







Yanditswe na BYUKUSENGE Theophile