Friday, March 31, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home IMYIDAGADURO

Dore icyo Abahanzi n’Abanyamakuru bavuga ku byabaye,Umukobwa yasebeje Israel Mbonyi

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/07/14
in IMYIDAGADURO
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abanyamakuru n’Abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda by’umwihariko mu muryango wa Gospel bavuga ko Mbonyi atagombaga gutaha ariko kandi bakanavuga ko Protocole ya Gisubizo Ministries ititwaye neza nubwo umukobwa wangiye Mbonyi kwinjira we yakoze inshingano ze neza.

Ubundi iyi nkuru yatangiye ku cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2022 aho Umuryango wa gikirisitu uzwi nka Gisubizo Ministries wakoraga igitaramo cyiswe “Worship Legacy Concert Season 3” cyamurikiwemo album yabo ya gatatu.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

Mur’icyi gitaramo nibwo byaje kumenyekana ko Umuhanzi Israel MBONYI yaje kwitabira icyi gitaramo aje gutera inkunga abaririmbyi ba Gisubizo Ministries ariko akaza kuberwa ibamba n’umukobwa wamwangiye ko yinjira.

Mu nkuru yacu y’ejo hashize twabatanagrije ko yaba Umuhanzi Israel MBONYI ndetse n’uruhande rwa Gisubizo Ministries batabonetse ngo bagire icyo batangaza ariko uyu munsi tukaba tugaruye iyi nkuru kugira ngo mumenye icyo batangaje.

Mbere yo kumva icyo ba nyir’ubwite babivugaho ariko reka tubanze tubagezeho icyo bamwe mu banyamakuru n’abahanzi ba Gospel hano mu Rwanda babivugaho.

Umunyamakuru NDACYAYISENGA Bienvenu wa Radio INKORAMUTIMA, Radio ya Gikristo ikorera hano mu Rwanda agira ati:” Ngewe icyo nabivugaho, icya mbere ari Gisubizo Ministries ifite aho itahagaze neza mu nshingano zayo, yagombaga gukora urutonde rw’abantu ba VIAP ikaruha abantu bashinzwe Protocole hanyuma MBONYI yaza agasanga bamwiteguye bityo ntahure n’ibibazo byo guhezwa hanze.”

Ku ruhande rwa Mbonyi we ikosa yakoze nuko atihanganye ngo ategereze agahita agenda, niba yarahise agenda kandi nta yindi gahunda afite ni amakosa, yagombaga gutegereza niba koko yari yaje gushyigikira, ntabwo twavuga ngo gutinda hanze byari kumubangamira kuko yarari mu modoka kandi no guca bugufi biba bikenewe, ni byiza kuba umusitari ariko guhita asubirayo ntibyabaye byiza.

NZAHOYANKUYE Nikodem Umunyamakuru kuri Radio Magic Fm akaba n’umwe mu bategura ibitaramo bya Gospel hano mu Rwanda agira ati:” Mbonyi yagombaga kugura itike cyangwa se agategereza, ibi bintu dukora ni umurimo w’Imana ntibikwiriye kuzamo impaka ndende (saga), kuba byarasakuje ni ikibazo gikomeye, yaba Mbonyi yagombaga kugura itike akinjira nk’abandi yaba ku ruhande rwa Gisubizo Ministries bagombaga kubazanya mu ruhande rwa Protocole yabo ku buryo Mbonyi adasubirayo kuko nabo baramuzi si umuntu bavuga ngo ntitwari tumuzi”.

Akomeza agira ati:”Mbonyi ni umuntu uzwi, bagombaga kubazanya ukuntu biribugende ku buryo byagera no kumuyobozi kugeza yinjijwe, iyo aba ngewe nari kugura ticket nkinjira, nari kugerageza mu buryo bwose ngashaka uko ninjira, naho Iyo nza kuba Gisubizo Ministries nabwo sinari gutuma agenda kugeza ubwo bivuyemo igisebo bikaza no kuvamo inkuru.”

Asoza agira ati:”Ntabwo nzi uwabitangaje bwa mbere ariko uwatumye bijya hanze yakoze amakosa, ikibazo nk’icyo gishobora kubaho, natwe bitubaho ariko na none bikagira uko bikemuka bitagombye gusakuza ngo binamenyekane haba hari n’uwakosheje agasaba imbabazi, Ikibuga cya Gospel abantu bakwiye kwirinda ko kiba ikibuga cya byacitse, abantu bose ku mpamvu zombi bagombaga koroherana.”

Umuhanzi akaba n’Umuramyi CUBAKA Justin agira ati:” Ku ruhande rwe umukobwa nta kosa afite kuko yakoze akazi ke nk’uko bari bakamushinze, akantu navuga nuko Umukobwa yaba atarizeye ko Mbonyi yaba yari yatumiwe ngo amureke yinjire, kimwe nuko yashoboraga kujya kubaza abayobozi be.

Cubaka Avuga ko ubusanzwe Umuhanzi iyo yateguye igitaramo ategura ubutumire (invitations) akaziha abahanzi n’abandi bantu yifuza ko bitabira igitaramo, hari n’abandi ariko ushobora gutumira nko kuri watsap bitewe n’uburyo muri inshuti. Ku bya Mbonyi na Gisubizo Ministries Umuhanzi CUBAKA Justin avuga ko buri muntu afite uburyo ateye butandukanye nundi, wasanga yarafite indi gahunda agahita agenda cyangwa se kubera ari umustari akaba yaranze kuguma hanze abantu baza bahamusanga.

Avuga ko Mbonyi yagize neza kugaragaza ubushake bwo kwitabira igitaramo ariko kandi akavuga ko atari gukererwa, ku ruhande rwa Gisubizo Ministries avuga ko ikibazo bakoze aruko batateguye ubutumire kugira ngo hatagira umuntu uhezwa hanze nk’uko byagenze

Asoza asaba ko abantu bakwiye kujya boroherana cyane cyane mu bintu by’ivugabutumwa nk’ibi dukora kuruta uko biba ibya Showbiz cyangwa ubucuruzi.

Ku ruhande rwe Umuhanzi Israel MBONYI we avuga ko ibyo bitabayeho ndetse akavuga ko abantu bakwiriye kureba ku bikorwa bye byiza biri imbere kuruta gutinda kuri ibyo.

Tumubajije niba inkuru yatangajwe ari igihuha yagize ati:”Sha biriya bintu nugukabya, ntabyo nzi rwose ntabwo nabitindaho kuko ntabyo nzi, ibyo byose ndi kumva nukuganira, abantu baba bagira ngo bashyushye inkuru ariko ntabyo nzi, Umbabarire rwose ntabyo nzi.”

Mbonyi avuga kandi ko ari guteguza abantu ibitaramo afite mu mezi ari imbere akazabikorera muri Kigali no mu Ntara, ahumuriza kandi abafite ubwoba bw’ibiciro aho avuga ko nta mpungenge bakwiye kugira akavuga ko har ibyo akiri kunoza neza akazabitangaza mu minsi ya vuba cyane.

Umuyobozi wa Gisubizo Ministries Justin MUHEMERI we avuga ko nta kintu yifuza kuvuga kur’iyi nkuru kubera ko ngo yagiye ivugwaho ibintu byinshi.

Agira ati:” Iriya nkuru ndumva nta kintu nshaka kubitangazaho ahubwo wowe uzanshake nguhe ikiganiro kirambuye twabiteguye neza kuko urumva iyo ikintu cyabaye, igitaramo cyabaye ku cyumweru, kuwa mbere abantu babyiriweho kuwa kabiri urumva si byiza kugarura ibi bintu.”

Akomeza agira ati:”ibyo bintu byose nibisubiza abantu muri comment zidafite icyo zubaka, ubu rwose sinifuza kubivugaho, ku birebana n’imyitwarire y’Umukobwa wanze kwinjiza Umuhanzi Israel MBONYI Muhemeri avuga ko azashaka akanya akaduha ikiganiro kirambuye yabyiteguye neza”.

Twabibutsa ko uretse Umuhanzi Israel MBONYI icyi gitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi barimo NSHUTI Bosco, Aime Frank n’abandi,…..

Umunyamakuru NDACYAYISENGA Bienvenu wa Radio INKORAMUTIMA
NIKODEM NZAHOYANKUYE wa Radio Magic FM akaba numwe mu bategura ibitaramo bya Gospel mu Rwanda
Umuhanzi akaba n’Umuramyi CUBAKA Justin
Umuhanzi Israel MBONYI
Umuyobozi wa Gisubizo Ministries MUHEMERI Justin

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

March 31, 2023
1.4k
HOME

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023
1.5k
HOME

Urubanza rwa Prince Kid rwimuriwe itariki

March 9, 2023
1.4k
HOME

Umuhanzi Mico the Best yafunzwe, menya icyo yazize

March 6, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

March 31, 2023

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

March 31, 2023

GASHORA: ABANA 942 BATEGANYIJWE GUKINGIRWA COVID 19

March 31, 2023

Kigali: ku nshuro ya gatatu AIMS yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri siyanse

March 28, 2023

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In