Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyahagaritse amazi akorwa n’uruganda rwa Jibu ruherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagali ka Kabeza.
Imvano yo gufunga uru ruganda, ni igenzura rwakorewe mu ntangiriro z’uku kwezi aho inzobere za Rwanda FDA zasanze amazi y’uru ruganda atujuje ubuziranenge.
Mu ibarurwa Rwanda FDA yandikiye ubuyobozi bwa sosiyete CCHAF Jibu Franchise Ltd, bwagize buti:“Dushingiye ku bisubizo byavuye mu bizamini byafashwe ku ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Kabeza, bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge bwagenwe”.
“Kubera iyi mpamvu, musabwe guhita mufunga urwo ruganda kandi ntabwo mwemerewe gukora cyangwa gushyira ku isoko ibicuruzwa byanyu mutarongera kubyemererwa na Rwanda FDA.”
Jibu yasabwe kuvana ku isoko no kujugunya amazi yari yamaze gukorwa n’urwo ruganda.
Uruganda rwa Kanombe rwahagaritswe, ni rumwe mu nganda 57 zikora amazi ya Jibu ziri hirya no hino mu gihugu.
Inkuru dukesha urubuga rwa Hanganews.com ivuga ko hari hashize iminsi bamwe mu bakiliya ba Jibu bavuga ko badashira amakenga ubuziranenge bw’amazi y’urwo ruganda, icyakora rwo rukagaragaza ko ikibazo gikomeye ari abarwiyitirira, bagakora ibintu bitujuje ubuziranenge.
Ni ibintu ubuyobozi bwa Jibu bwagize icyo buvugaho ariko bwemeza ko biterwa ahanini n’abantu babiyitirira.
Uhagarariye abafite inganda z’amazi ya Jibu mu Rwanda, Uwamahoro Rehema, aherutse kuvuga ko kimwe mu bituma abantu bagira ibibazo by’amazi ari ikibazo cy’abantu babiyitirira.
Ati “Hari abantu bakora amazi nka twe ariko batize neza isoko ryabo ugasanga badafite amacupa yo kuyashyiramo, bagafata ya macupa yacu akaba ariyo bayashyiramo ugasanga afite ibibazo.”
Umuyobozi muri Jibu ushinzwe ibikorwa byo gutunganya amazi mu Rwanda no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Habiyaremye Idriss, yavuze ko bari gukora uburyo bushya bazajya bakoresha bafunga amazi yabo ku buryo nta muntu ushobora kuyigana.
Uru ruganda rwafunzwe rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 10 ku munsi.
Jibu yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu mwaka wa 2012 aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura ndetse ikaba yarabiherewe icyangombwa cy’ubuziranenge na RSB na FDA.
Yanditswe na Clement BAGEMAHE
Facebook Comments Box