Jojo Ashley Umunyarwandakazi wibera muri America ubu ngo ni umwamikazi uganje mu mutima wa RUGANGURA nk’uko uyu munyamakuru aherutse kubitangaza kuri instagrama agira ati: ’’Umurongo w’ubuzima’’.
Muri iyi minsi urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Rugangura Axel umunyamakuru w’imikino muri RBA n’umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jojo Ashley.
Nubwo bari bamaze igihe baca amarenga y’urukundo rwabo, ku wa 8 Ukuboza 2021 Rugangura yaje kurushimangira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.Ni nyuma y’aho yafashe ifoto y’uyu mukobwa bakundana, arangije ashyiraho amagambo agira ati:’’Umurongo w’ubuzima’’.
Jojo Ashley ukundana na Rugangura amashuri ye yisumbuye yayize muri APE Rugunga mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye kugeza ubu.
Bivugwa ko ngo nta rushorera ibyivanzemo aba bombi bashobora kurushinga bakemeranya kubana.