Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi ukunzwe na benshi hano mu Rwanda akaba akora ibiganiro bitandukanye birimo ibyegeranyo ndetse n’izindi nkuru z’ubwenge yerekanye umukunzi we.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Ismael Mwanafunzi yashyize hanze ifoto y’umukunzi we maze ayiherekesha amagambo agira ati « Someone’s ❤️ » bishatse kuvuga ngo umutima w’umuntu.
Nta yandi magambo yigeze yongeraho gusa abatanga ibitekerezo bamaze kubona umutima yakurikirishije ayo magambo bahise bemeza nta kabuza ko uyu ariwe mukobwa wabengutswe n’umutima w’uyu munyamakuru.
Ubusanzwe Ismael MWANAFUNZI ntajya akunda kugaragara mu ruhame yerekana umukunzi we ndetse hakaba hari na benshi bari bamaranye igihe amatsiko menshi yo kuzamenya umukunzi we bakaba bamaze kugenda bamushimira bavuga ko yahisemo umukobwa mwiza.