Umurwa mukuru wa Kinshasa muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, haramukiye umurongo munini ku ma sitasiyo ya Lisansi yabaye iyanga ku buryo iri guhabwa umugabo igasiba undi.
Ibi byatumye haba umurongo muremure w’ibinyabiziga mu mihanda yose muri uyu mugi, ku buryo ubwikorezi bwakomwe mu nkokora bikomeye.
Ibi byatumye ibitangazamakuru muri iki gihugu byandika inkuru zishingiye ku ibura rya Lisansi, aho byazihaye umutwe ugira uti:“Congo y’ahazaza itarangwamo Lisansi”.
Ibi binyamakuru byanditse ko kandi umuvundo uri kuri za sitasiyo zitanga lisansi, watumye bamwe mu batwara amamodoka bayaparika, abandi bakagura nyinshi binyuze mu bufatanye bafitanye n’abayicuruza ubundi bakayitanga ku giciro gihanitse ku bananiwe gutegereza.
Nta kizere kigaragara ko ikibazo kiri buze gukemuka vuba kuko uko amasaha yigira imbere ariko ikibazo cy’ubwikorezi gikomeza gufata indi ntera no kugora benshi mu basanzwe bafite ibinyabiziga byabo n’ibikora ubwikorezi rusange.
Byatumye benshi mu banye-Congo bibaza uko byagenda mu gihe ikibazo cyakomeza gutya, cyane ko ari ikibazo kiri kugenda kigaragara mu bihugu byinshi by’Afurika.
Gusa kuri Congo bikaba biri kuba akarusho kuko ngo nta ngamba zihari zigaragara zitanga ikizere ko ikibazo cya Lisansi gikemurwa vuba ngo ubuzima bwongere busubirane.
Kugeza ubu muri rusange, kugura 1L ya lisansi muri Congo igiciro ni 1.29 € nukuvuga angana na 1,357 y’u Rwanda bikaba bivugwa ko iki giciro gishobora kugabanuka kugera kuri 1 € cyangwa kwiyongera kugera kuri 1.5 € bitewe n’aho uyigura ayiguriye.
Clement H.BAGEMAHE