Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda akaba n’umuyobozi w’Ishyaka rihananira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGP) mu Rwanda Hon Dr Frank HABINEZA arasaba ko leta y’u RWANDA kuganira n’abarwanya ubutegetsi mu rwego rwo kubaka umutekano urambye.
Ni Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kur’uyu wa 5 Kanama 2022 i Kigali mu Rwanda aho Hon Dr HABINEZA avuga ko ibi biramutse bitabayeho nta mutekano urambye abantu bakwizera.
Ni ibintu asobanura neza agira ati:” Turasaba ko habaho gahunda yo kuganira n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uretse abakoze Jenoside kuko abo bo ibyabo bigira uko bigenda”.
Asobanura ko hakwiriye gushyirwaho ikigo gishingiye kuri leta ariko kikaba gishinzwe kuganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi aho avuga ko leta ariyo yafata iya mbere muri ibi biganiro.
Dr Frank HABINEZA avuga ko ibi biganiro byazajya bibera mu bindi bihugu nko mu Bwongereza n’ahandi, akizeza ko mu gihe byaba bibaye abanyarwanda n’abaturarwanda bakwizera umutekano urambye.
Dr Frank HABINEZA kandi yanenze abagifite imyumvire itari myiza ya Politike aho yavuze ko hari aho bagiye gukorera inama mu Ntara y’iburasirazuba bakabima salle bari gukoreramo inama nyamara bari bayishyuye ndetse banayemerewe mbere ariko bakayiha irindi Shyaka.
Dr HABINEZA kandi yanenze imyitwarire y’umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda Dr Usta KAYITESI uherutse kuvuga ko mu Rwanda nta mashyaka ya oposition ahaba.
Aha Dr HABINEZA avugga ko uyu muyobozi wa RGB yakwegura kuko ngo kuri we abona ko akazi kamunaniye niba abona ko nta mashyaka ya oposition aba mu Rwanda ibi ngo akaba yarabitangarije mu nama iheruka kubera i Kigali.
Ni ikiganiro cyagarutse kandi kuri bimwe mu byagezweho bari bihaye nk’Ishyaka muri manifesto yabo ubwo biyamamarizaga kujya mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, mu mwaka wa 2018, Dr. Habineza yavuze ko bagishyigikiye ko Leta iganira n’abayirwanya nk’uko babisabaga icyo gihe akanashima ibyamaze gukorwa birimo nko kongera imishahara y’abarimu n’ibindi,….

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE MU BURYO BWA VIDEO WUMVE ICYATEYE Hon Dr Frank HABINEZA KURAKARIRA Dr Usta KAYITESI: