Dr Mukeshimana Gérardine yagizwe visi perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD.
Dr MUKESHIMANA wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi akaza kuva mur’iyo Minisiteri asimbuwe na Dr MUSAFIRI yamaze kubona akandi kazi gakomeye aho yagizwe visi Perezida wa IFAD, ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi.
Perezida w’umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA) Agnes Matilda Kalibata yashimiye Dr Mukeshimana ku mwanya yahawe amwifuriza amahirwe no kuzagira imirimo myiza.
Aha yagize ati:“Ntewe ishema no kubona Geraldine, nyuma yo kuva ku nshingano za Minisitiri ahise aba visi perezida! Waduteye ishema .Twiteguye gukorana nawe mu nshingano nshya.Ku giti cyanjye na AGRA turishimye.”

Dr Mukeshimana ahawe aka kazi nyuma yo kuva muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi aho yari amaze imyaka 8 akaba yarakoze mu mirimo itandukanye ijyanye n’ubuhinzi aho yanabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi.
Mu mwaka wa 2014 nibwo yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda asimbuye Anastase Murekezi wari umaze kuba Minisitiri w’intebe.
Dr Mukeshimana afite impamyabumenyi y’ikirenga(doctorat) yakuye muri Kaminuza ya Michigan yo muri Amerika mu bijyanye na Biotechnology.
