Apôtre Dr Paul Gitwaza wari Umuvugizi Mukuru w’Umuryango “Auntenthic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center”, yegujwe ku nshingano n’abo bafatanyije kuwushinga bamushinja imiyoborere mibi no gushaka kuwugira uwe.
Mu ibaruwa abafatanyije na Apôtle Gitwaza gushinga Zion Temple bamwandikiye ku wa 14 Gashyantare 2022 barimo Bishop Claude Djessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa na Bishop Paul Daniel Kukimunu bamusabye kwegura .
Aba icyemezo cyabo cyeguza Apôtle Dr. Paul Gitwaza bakimenyesheje abarimo Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubutabera, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Uwa Polisi y’u Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro ndetse n’Abayoboke ba Zion Temple.
Muri iyo baruwa bariya bantu batandatu basabye Apôtle Dr Paul Gitwaza kwegura bamushinja amakosa atandakunye.
Bagize bati:’’Mwe nk’umuvugizi mukuru [w’umuryango] mwirengagije nkana abo mwawushinganye mushaka kuwuhindura uwanyu bwite, mugafata ibyemezo muhonyora amategeko y’umuryango ndetse n’ay’igihugu’’.
Apôtle Dr Gitwaza yabwiwe ko nk’umuvugizi mukuru wa Zion Temple yaranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye y’umuryango no kugurisha indi, imwe akayikoresha mu nyungu ze bwite ku buryo hari n’iyo yimuriye mu mahanga yirengagije amategeko shingiro y’umuryango nta nuwo bawushinganye agishije inama.
Aba kandi bamushinja kugira Zion Temple nk’akarima ke kugeza aranzwe n’imyitwarire mibi idakwiye kuranga umukozi w’Imana yo “kwikiza abo batavuga rumwe” mu rwego rwo kwegukana burundu imitungo y’uriya muryango.
Bavuga ko Gitwaza amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo.
Babwiye Gitwaza ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.
Bagira bati:’’Inama imaze kubona ko ibyemezo mwafashe ku giti cyanyu bidakurikije amategeko byatumye abakirisitu benshi bava mu gakiza, batatana, ndetse murangwa no kubiba amacakubiri n’urwango mu nzu y’Imana tutibagiwe n’umuco mubi w’itonesha n’ubwibone’’.
kubera izo mpamvu twerekanye […] mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze.
Amakuru avuga ko ibikubiye mu ibaruwa y’aba ba Bishop ari ibitekerezo byatangiye mu myaka wa 2014, mbere y’uko Gitwaza abahagarika kubera kutumvikana na bo ku ngingo zimwe na zimwe.
Umuvugizi wa Zion temple, Tuyizere Jean Baptiste, yatangaje ko abanditse beguza Apôtre Paul Gitwaza bataba muri Zion Temple.
Ati:’’Bariya bantu ntabwo baba muri Zion Temple, baba mu itorero ryitwa World Revival Centre, uko basinye kuri iriya baruwa bose bamaze imyaka itandatu barashinze itorero ryabo’’.
Uyu yavuze ko nk’itorero batazi niba iriya baruwa aribo bayanditse kuko bitumvikana uko umuntu wo mu itorero rimwe yajya kweguza uwo mu rindi.
Yagaragaje ko mu gihe byaramuka bigaragaye ko aribo bayanditse ubuyobozi bwa Zion Temple butabifata nk’ibintu bikomeye cyane ko ahubwo byaba ari ugusiga icyasha irindi torero.
Yasobanuye ko batandatu bayanditse batangiye ari abanyamuryango shingiro batangiranye na Zion Temple kandi bari no mu banyamuryango bahagarariye abandi ariko ko atari bo bayitangije.
Bivugwa ko bamwe muri bariya bavugabutumwa batari mu Rwanda kuko babiri bari mu Bubiligi, undi umwe akaba aba muri Canada.
Kugeza ubu Dr GITWAZA nta kintu aratangaza ku giti cye.