Abasivili babiri bavanywe mu byabo n’intambara yabaye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Kongo FARDC mu karere ka Rutshuru na nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bazize inzara mu nkambi ya Kanyaruchinya mu birometero bike uvuye mu burasirazuba bwa DRC umujyi wa Goma
Imiryango itegamiye kuri leta mu karere ka Nyiragongo, ibinyujije kuri Boshi Ndacho Erick, yavuze ko bakoresheje uburyo bwose bafite kugira ngo bumvishe guverinoma ya Congo gufasha abaturage mu nkambi, ariko ibyo ntibikorwe, yemera ko impfu zavuzwe mu nkambi zatewe n’inzara nkuko radio y’abafaransa (rfi) yabitangaje.
OCHA ibinyujije ku muyobozi mukuru wa DRC, Joseph Ingaje, yavuze ko iki kigo cyatanze ubufasha, ariko akemera ko bakeneye amafaranga menshi yo gufasha kubona ibiryo n’amazi menshi.
Mu kwezi gushize abasivili barenga 2.700 bahunze ingo zabo muri DRC, biturutse ku mirwano yabaye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za FRDC mu burasirazuba bwa DRC.
Clement H. BAGEMAHE