Mu mahugurwa yo gukoresha ikoranabuhanga, Abanyamuryango b’Ishyaka PS Imberakuri bahawe umukoro n’umuyobozi mukuru w’iri Shyaka Hon MUKABUNANI Christine wo kurwanya abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bakoresheje ikoranabuhanga nabo bakabatsinda barikoreshejeÂ
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabereye i Kigali kur’uyu wa 22 Gicurasi 2022 aho abarwanashyaka n’abandi banyuranye bitabiriye amahugurwa yo gukoresha ikoranabuhanga yateguwe n’Ubuyobozi bw’Ishyaka P S Imberakuru aho aba basobanuriwe n’uburyo zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikora ndetse banasabwa kuzikoresha barwanya abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abitabiriye aya mahugurwa bibukijwe ko abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda harimo abifashisha ikoranabuhanga maze nabo basabwa kuba maso mu gukurikoresha barwanya bene abo bashaka kubusenya.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa Umuyobozi mukuru w’Ishyaka PS Imberakuri Hon MUKABUNANI Christine yasabye abantu kuba maso mu gihe ubu isi iri kwiruka mu iterambere maze abanyamuryango b’iri shyaka nabo bakagendana n’ibihe ariko abibutsa ko bakwiriye gukoresha ikoranabuhanga mbere na mbere barwanya abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati:”Turabakangurira gukoresha ikoranabuhanga kuko ubu isi iri kwiruka mu iterambere kandi ntitwifuza ko musigara inyuma, mukwiriye kandi kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Yasoje agira ati:”Abashaka gusenya ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda ntibakwiriye kuturusha imbaraga kandi bataziturusha kuko twe uko turi hano dushobora gushyira hamwe tukarwanyiriza umugozi umwe kandi ntabwo byatunanira tubigizemo ubushake tukanabishyiramo imbaraga”.
Mur’aya mahugurwa kandi abanyamuryango bibukijwe ko PS Imberakuri ari Ishyaka ritarwanya Ubutegetsi ko ahubwo ari Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi aho ibitagenda neza ribivuga bigakosorwa ndetse rigasaba ko hakorwa n’ibyo ribona ko ari ngombwa ariko bikaba byarirengagijwe.
Mu bindi Ishyaka PS Imberakuri ryasabye ko:”Leta ikwiye kwihutisha kwishyura imyenda ibereyemo abaturage, kugira ngo bashobore guhangana n’izamuka ry’ibiciro”, ryanasabye kandi ko:” inzego z’umutekano mu Rwanda zigomba kongera imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’ubujura bukomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu”.
Ubuyobozi bw’iri Shyaka bwibukije kandi Abarwanashyaka baryo n’Abanyarwanda muri rusange kuzakira neza abazitabira Inama ya CHOGM ndetse no kuzakurikira neza ibizigirwamo.
Ni abahugurwa yitabiriwe n’Abanyamuryango batandukanye b’iri Shyaka n’Abanyamakuru banyuranye baturutse mu mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu Ntara zigize igihugu aho bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bayasaruyemo.
Ni amahugurwa yatangiwemo ibiganiro bibiri aribyo ikijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, facebook, whatsap, instagram, youtube n’izindi,…ndetse n’ikiganiro kivuga ku bumwe bw’Abanyarwanda aho bibukijwe ko kuba harabaye amacakubiri mu Rwanda byatewe n’Abazungu bazanye amoko bakayacengeza mu bantu ariko na none bitizwa umurindi n’ubuyobozi bwari buriho bubi.