Umuvugabutumwa witwa Julier EarlĀ ari kumwe n’itsinda rituruka mu muryango witwa Crazy About You Ministries ryo muri America bageze mu Rwanda aho bazanwe n’ibikorwa by’ivugabutumwa mu giterane cyiswe RUHUHA for JESUS kizabera mu Karere ka BUGESERA ku matariki ya 11-13 kanama 2023.
Kur’uyu wa 10 Kanama 2023 nibwo Ev Julier Earl akaba n’umuyobozi wa Crazy About You Ministries yagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru rya hano mu Rwanda aho yatangaje ko bazanwe n’ibikorwa byo kubwira abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Murenge wa RUHUHA mu Karere ka Bugesera Ubutumwa bwiza bw’Imana.

Ev Julie avuga ko we n’umuryango Crazy about you ministries bifuza ko Abanyaruhuha bazakira Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo maze akabaruhura imitima.
Agira ati:” Dufite umutwaro wo kumenyekanishaĀ ijambo ryāImana ryāukuri Ā ku bantu, by’umwihariko abatuye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha, tuzavuga ibyiza no gukora kw’Imana kandi twizeye ko abatuye muri kariya gace bazaruhuka kuko Yesu akiza abarwayi akaruhura n’abaremerewe”.
Ev Julie avuga ko indi mpamvu yabanejeje igatuma baza mu Rwanda aruko igihugu cy’u Rwanda gifite ubuyobozi bwiza ari naho ahera avuga ko Abanyarwanda Imana ibakunda kuko yabahaye amahoro agasaba ko urwo rukundo Ibakunda nabo bakwiriye kuruyikunda”.
Ev Julie asoza asaba abantu batandukanye by’umwihariko abatuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha kuzaza kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi bakazamwemerera bakamwakira akaba muri bo maze akabagirira neza.
Uyu muvugabutumwa n’itsinda ayoboye ryitwa Crazy about you ministries bakaba baje mu Rwanda mu gitaramo cyiswe RUHUHA FOR JESUS kizaba kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 13 Kanama 2023 kikazabera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha.

Mur’icyi giterane hakazabamo ibikorwa by’urukundo birimo kubakira abaturage ivomero ry’amazi, hakazabamo n’amahugurwa yāabakozi bāImana azajya atangira saa 9h00 kugeza saa 12h00 naho igiterane cyo kikazajya gitangira saa14h00 kugeza saa 19h00 zāumugoroba, ku kibuga cya Ruhuha mu karere ka Bugesera aho biteganyijwe ko hazaba hari Umuhanzi UWIRINGIYIMANA Theogene uzwi nka Theo BOSEBABIREBA, Healing Worship Team n’abandi bakozi b’Imana banyuranye,….
