Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiho mu Murenge wa Minazi ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru Bangankira Jean Bosco akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli.
Uyu muyobozi yatawe muri yombi tariki 05 Gicurasi 2022, nyuma y’uko ababyeyi b’uwo mwana batanze amakuru mu nzego z’umutekano.
Aya makuru akaba yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse.
Aho agira ati “Nibyo, Gitifu Bangankira Jean Bosco yafashwe ku itariki 05 Gicurasi 2022, nyuma y’uko aketsweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16, afungiye kuri Police Sitasiyo ya Ruli”.
Kugeza ubu uwo mwana usanzwe wiga mu mashuri yisumbuye ngo yoherejwe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ngo yitabweho n’abaganga.