Urubyiruko rwo mu murenge wa ruli mu Karere ka Gakenke rwiteje imbere rubikesha gutegura neza ingemwe za kawa aho bamwe muri bo buri wese yinjiza ibihumbi 60 mu cyumweru.
Uwimana Emmanuel uhagarariye umushinga w’itsinda ryitwa Indashyikirwa ribarizwa mu Murenge wa Ruli utegura ndetse ukanashishikariza abaturage gutegura ingemwe za kawa bagakora pipenieri bakagemeka ndetse no kugeza urugemwe rukuze mu mirima y’abaturage avuga ko biteje imbere
Uwimana avuga ko bageze ku bikorwa byinshi bitandukanye by’iterambere harimo urubyiruko rutagiraga icyo rukora ariko ubu bakaba babasha kubona igishoro gito aho bamwe bakora imishinga mito y’ubworozi bw’amatungo magufi abandi bagashinga za alimentation ku buryo mu cyumweru kimwe buri wese yinjiza ibihumbi 60.
Uwimana asoza ashishikariza urubyiruko bagenzi be gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere aho agira ati:”Nutazagira amahirwe yo gukora mu ikawa arebe ikindi cyamuteza imbere ariko by’umwihariko nagira amahirwe yo gutura mu Karere keza kawa akurikire kawa, ayihinge, ayikunde, ayiteho kuva ikiri urugemwe kugeza ikuze kuko kawa itanga umusaruro ushimishije”.
Hirya no hino usanga urubyiruko rutaka ubukene n’ubushomeri nyamara ugasanga hari akazi kamwe na kamwe rutinya gukora ari nayo mpamvu rukangurirwa kujya rukura amaboko mu mifuka rukagana imirimo y’amaboko itandukanye.
