Mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Remera haracyagaragara abana basabiriza aba bazwi nka mayibobo aho bavuga ko babiterwa n’inzara no kutitabwaho n’ababyeyi babo.
Akenshi iyo ugenda mu gace ka Remera- Gihogere-Nyabisindu uhura n’abana basabiriza, uba ubona bambaye imyenda ishaje ndetse ubona ko nta suku ibarangwaho aho bamwe uba ubona badaheruka no koga hakaba n’ababa bagaragara ko imyambaro yabo idakwije ibice by’imibiri yabo (iba icitse).
Bamwe mur’aba bana baba bavuga bati wamfunguriye abandi bavuga bati wampaye akajana ariko ugerageje kubaganiriza bagukeho kuba umuyobozi bagahita biruka.
Uburyo ibi bikorwamo umwana arakwegera bucece akakongorera ati:”Wamfunguriye, hanyuma wamubaza uti kuki utari kumwe n’ababyeyi akakubwira ko ntabo agira cyangwa se akakubwira ko nabo ari abakene ariko hari n’abakubwira ko baretse kubana n’ababyeyi babo kubera amakimbirane aba ari mu miryango yabo, hari n’abavuga ko baba baravuye iwabo kubera ko ababyeyi babo babakubita”.
Kur’iki kibazo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera KARAMUZI Godfrey avuga ko bakomeza gukangurira ababyeyi kuzuza inshingano z’abana babo ariko kandi akanibutsa buri wese kugira ikibazo cy’abana icye.
Agira ati:” Twe nk’ubuyobozi iyo tubonye aba bana tugerageza kureba uko twabafasha, ikibazo nuko akenshi uba usanga kuza mu muhanda baba banabiterwa n’amakimbirane ari mu miryango yabo, niyo mpamvu dusaba ababyeyi kujya buzuza inshingano zabo kandi tukanasaba buri wese kujya adufasha mu rwego rwo gukemura ibi bibazo mu buryo bwa burundu. Aba bana nibo mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza, niyo mpamvu dukwiriye kubitaho buri wese afata iki kibazo nk’umukoro we wa buri munsi”.
Asoza yibutsa ababyeyi ko bakwiriye kujya birinda amakimbirane kuko ahanini ari byo biviramo abana gutorongera no guta ishuri.