Itorero rya ADEPR Remera bafatanyije n’Umurenge wa Remera bateguye igiterane cy’ivugabutumwa kigamije kurwanya uburaya, inda zitateganyijwe, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kizabera mu kagali ka Nyabisindu kur’uyu wa gatandatu tariki 05/11/2022.
Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera by’umwihariko Akagali ka Nyabisindu mu midugudu ya Nyabisindu, Amarembo ya1, amarembo ya 2 ndetse n’ahazwi nko mu Migina ni tumwe mu duce tukivugwamo uburaya bwinshi akaba iyi ari imwe mu mpamvu zatumye icyi giterane gitegurwa.
Pasiteri GATANAZI Justin umushumba w’itorero rya ADEPR REMERA avuga ko icyi ari nk’ikiraka babonye kandi bishimira kuko ngo inshingano zabo ni ukuvuga ubutumwa buvana abantu mu byaha no mu mwijima bakabazana mu mucyo wa Yesu Kirisitu.
Agira ati:”Habayeho kuganira ku bijyanye n’ibibazo bigaragara mu Kagali ka Nyabisindu hamwe na hamwe hagaragara abantu bamwe banywa ibiyobyabwenge n’abandi bagaragarwaho n’ibibazo by’ubuzererezi n’abandi babyara inda zitateganyijwe n’uburaya bifitanye isano n’izindi ngeso mbi kandi n’icyorezo cya Sida nticyabura”.

Akomeza agira ati:” Bene aba ntibabaho neza kandi birumvikana ko batanajya mu ijuru, ni mur’ubwo buryo twateguye icyi giterane kigamije kugira ngo ubugingo bw’abantu buhinduke maze bagire ubugingo bwiza butuye mu mubiri mwiza, ubuzima butarimo akajagari”.
Asoza agira ati:”Ubwo twaganiraga n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bukemera icyi cyifuzo byabaye byiza kuko gahunda yacu ni ukwigisha abantu bakava mu mwijima bakaza mu mucyo wa Yesu Kirisitu nk’uko inshingano twasigiwe na Yesu Kirisitu zibidusaba ni inyungu kandi kuri leta kuko bitanga igisubizo ababuzaga igihgu umutekano bagafasha leta kuba igisubizo”.
Ku ruhande rw’Umurenge wa Remera, RUGABIRWA Deo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo avuga ko amatorero ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’inzego za Leta akaba ariyo mpamvu hateguwe icyi gikorwa kizanakomeza gukorwa kugira ngo nubwo yaba umuntu umwe ukiri mu ngeso mbi yigishwe kugeza avuyeyo.

Agira ati:” Twese ubutumwa dutanga nubwo tubuhabwa mu buryo butandukanye ariko twese icyo tureba nuko umuturage abaho neza, mu gace ka Nyabisindu mu midugudu y’Amarembo ya mbere, Amarembo ya 2 ,Umudugudu wa Nyabisindu ndetse no mu gace kazwi nko mu migina ni hamwe mu duce tukigaragaramo uburaya n’izindi ngeso mbi, turashaka rero ko abo bantu tubavanayo tukabazana mu mucyo bakabaho neza”.
Akomeza agira ati:” Nubwo yaba umuntu umwe uri mur’izi ngeso mbi ntitwifuza kumutakaza kuko iyo ari mu ngeso mbi nk’izo niho hahandi dusanga ahantu hagaragara ibyaha, inda zitateganyijwe, ubujura, kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi bitandukanye ugasanga umuntu abereye igihugu umutwaro”.
Asoza avuga ko abazigishwa mur’icyi giterane bakemera guhinduka hari uburyo bazakurikiranwa bagashakirwa imirimo bakora bakiteza imbere binyuze mu baterankunga barimo umuryango AEE n’indi miryango nterankunga itandukanye.
Ni igiterane gifite intego iboneka muri Luka 19:10 hagira hati:”kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye” kizaba kur’uyu wa gatandatu tariki ya 05 Ugushyingo 2022 kikabera ahazwi nka Nyabisindu ku ishuri rya Good Shepherd Primary School kuva saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Kwinjira mur’icyi giterane kizaba kirimo amakorali atandukanye nka Korali Amahoro, Golgotha Choir, ABAKORERAYESU Choir, Goshen Choir, Umuhanzi Alexis DUSABE na Niyonshuti Theogene umenyerewe ku izina ry’Inzahuke wahoze ari inzererezi bizaba ari ubuntu.
