Mu masaha yo kur’uyu wa gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022 saa Cyenda zishyira saa kumi z’umugoroba nibwo indaya yatawe muri yombi nyuma yo guta umwana munsi y’igiti ahazwi nko kuri 12 ikigarukira mu migina aho isanzwe iba.
Bivugwa ko iyi ndaya yataye uyu mwana munsi y’igiti cya Avocat ahanzwi nko kuri 12 yarangiza ikigarukira aho isanzwe iba mu migina.
Abakora akazi nk’ake batangaje ko ubwo yamaraga kumuta hari umukecuru wamutoraguye akaza akurikiye uwo mukobwa ariko akaza kutamenya neza aho anyuze kugeza ubwo yaje kurangisha abahisi n’abagenzi bikarangira uyu mwana hamenyekanye nyirawe ndetse bakaza kumumugarurira.
Ibi bikimara kuba uyu mukobwa ukora uburaya yahise atabwa muri yombi aho yatwawe n’imodoka ishimwe irondo n’isuku yo ku Murenge wa Remera.
Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera RUGABIRWA DEO ariko ntibyadushobokera kuko ubwo twamuhamagaye ntiyatwitabye ahubwo yadusabye kumuha ubutumwa bugufi tukamubwira icyo tumushakira, tukaba twabikoze ariko kugeza ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru na nubu nta gisubizo cye turahabwa.
Yaba abaturanyi b’uyu wataye umwana ndetse n’abandi bamenye itabwa ry’uyu mwana bagaye icyi gikorwa aho bavuze ko uyu mukobwa ibyo yakoze ari ibyo kwamaganirwa kure dore ko ngo ibi yanabikoze atasinze.
