Mu gihe hirya no hino usanga rumwe mu rubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye na Kaminuza basuzugura imirimo y’amaboko, Urubyiruko rukora akazi ko kubaza rubarizwa mu ISUBYO Art rurasaba bagenzi barwo kureka imyumvire yo gusuzugura imirimo y’amaboko kuko nayo ari akazi gashobora guteza imbere ugakora.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu rubyiruko rukora akazi ko kubaza no gukora intebe n’ibitanda babarizwa muri kampani yitwa ISUBYO Art ikorera mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu gakinjiro.
MASABO Donatien afite imyaka iri hagati ya 25 na 30 akora akazi ko kubaza no gufunika intebe mu gakinjiro ka Gisozi, asaba bagenzi be b’urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka bakareka imyumvire yo gusuzugura akazi k’amaboko kuko nako ari akazi kateza imbere ugakora.
Agira ati “Ubu maze imyaka 8 nkora aka kazi, nakungukiyemo byinshi birimo kuba narabashije gukora ubukwe nkazana umugore nkaba mutunze kandi urubyiruko dukunda kugorwa no gushaka umugore kubera ubushobozi, rero abasuzugura akazi k’amaboko baracyafite imyumvire ishaje”.
MASABO akomeza agira ati “Basuzugura akazi nk’aka, urugero niba yarize nk’ubugaga usanga iyo arangije kwiga ntabone akazi aba avuga ngo ibijyanye n’imbaho ni akazi gaciriritse, nabagira inama yo guhumuka amaso bakagana akazi ko kubaza kuko nako ni akazi nk’akandi ndetse gashobora guteza imbere umuntu aho kwirirwa mu ngeso mbi nk’ubusambanyi no kwiba”.
NYIRANDASHIMYE Marie afite imyaka hagati ya 20 na 30 akaba amaze imyaka 3 akora akazi ko kudoda imisego ishyirwa mu Ntebe, avuga ko urubyiruko rusuzugura akazi k’amaboko ruri kwikerereza mu iterambere kuko nibadahindura imyumvire bazakomeza kuba inyuma mu iterambere.

Agira ati “Abo bagisuzugura akazi k’amaboko ni kazi kabo, barimo kwikerereza mu iterambere,inama nabagira nuko bakwikuramo imyumvire yo gusuzugura akazi k’amaboko kuko nk’ubu twe tugakora nta waburara cyangwa ngo ajye kwiba kubera ko yabuze amafaranga”.
SANGWA Hyge afite imyaka 19, nyuma yo kwiga amashuri asanzwe akabura akazi yaje kugana imyuga aho akora akazi ko kubaza, asaba urubyiruko kwitinyuka bakagana imirimo y’amaboko.

Agira ati:” Nize amashuri asanzwe, nyuma nza kuza hano bampa amasomo y’amezi atatu, ntangira gukora imbaho, ubu ndakora akazi neza kandi nta kibazo mfite”.
Akomeza agira ati:”Ikintu nababwira ni ikintu kimwe, niba bavuye ku ishuri bakabura akazi batwegera tukabahugura bakaza gukora imirimo y’amaboko kuko iyo batabonye icyo bakora bajya mu ngeso mbi, maze hano amezi 6 nkora ariko ubu mu rugo nta muntu ubasha kungurira ikintu byose ndabyigurira”.
Asoza agira ati:”Bariya bafite ubwibone no kwirata, bavuga ko kano ari akazi k’abantu baciriritse nyamara inama nabagira nukwitinyuka bakaza bakareba uko dukora nabo bagakora bakiteza imbere”.
Umuyobozi wa ISUBYO ART, IZABAYO Ca suffit avuga ko muri gahunda yabo biyemeje guteza imbere urubyiruko rwifuza kwiteza imbere binyuze mu mirimo y’amaboko yo kubaza.
Agira ati “ Tumaze kubona ko bamwe mu rubyiruko bitwaza kubura akazi bakajya mu ngeso mbi, twahisemo kujya twigisha urubyiruko gukora intebe no kuzifunika. Ubu dufite urubyiruko rusaga 15 barimo abakobwa n’abahungu, gahunda yacu nuguharanira ko urubyiruko rwiteza imbere binyuze mu mirimo y’amaboko”.
Akomeza agira ati:”Ibi twabitewe nuko usanga bamwe mu rubyiruko basuzugura akazi k’amaboko nyamara dusanga iyo myumvire ishaje kuko abo twatangiranye ubu bageze kure mu iterambere akaba ariyo mpamvu nsaba n’abandi kutugana tukabafasha”.
Umuyobozi wa Gahunda yo guhanga umurimo muri Minisiteri y’Urubyiruko HABIMANA Jean Pierre avuga ko rumwe mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye na Kaminuza rukwiriye kugana imirimo y’amaboko mu gihe rugitegereje akazi rwigiye aho kwishora mu ngeso mbi.
Agira ati “Aho kuba wasuzugura akazi ngo nuko katajyanye n’ibyo wize, ushobora kugakora igihe ugishakisha akajyanye nibyo wize aho kwishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi n’ubujura”.
Asoza avuga ko hari gahunda zo guhugura urubyiruko no kuruteza imbere aho zimwe mur’izi gahunda zibarizwa muri Minisiteri y’urubyiruko, mu Kigega BDF kigamije gutera inkunga imishinga y’urubyiruko.
Kugeza ubu Imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu mwaka wa 2022, igaragaza ko Abanyarwanda ari 13,246,394, aho bavuye kuri miliyoni 10,5 mu mwaka wa 2012.
Iri barura rigaragaza ko Abanyarwanda biyongereye ku gipimo cya 2,3%. Aho bangana n’abagabo 48,5% n’abagore 51,5% naho urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 rukaba rwaravuye kuri 70,3% mu mwaka wa 2012 rukagera kuri 65,3% mu mwaka wa 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 ruzaba rugeze kuri 54.3%.
Abafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% muri 2012 bagera kuri 7,424,204 bangana na 56,0% muri 2022, ndetse byitezwe ko mu mwaka wa 2050 bazaba bageze kuri 61,4% mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16-30 ari 3 595 670 nukuvuga 27,1% by’abaturage bose batuye mu Rwanda aho mur’aba abafite akazi ari 1 357 468 bangana na 38,1% naho abashomeri bakaba 467 582.

