Mu gitondo cyo kur’uyu wa gatanu tariki 7 Ukwakira 2022 imodoka nto yavaga i Nyarutarama yerekeza Kibagabaga yakoze impanuka abantu babiri barakomereka umushoferi aburirwa irengero.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo ikaba yataye umuhanda ihirima mu gishanga bikaba bivugwa ko yari irimo abantu 3 gusa uretse umushoferi waburiwe irengero abandi ngo ntacyo babaye.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Réné Irere yatangaje ko umushoferi yatangiye gushakishwa kuko ngo yahise aburirwa irengero.
Avuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko mwinshi.
Agira ati:”Hatangiwe gushakisha uwari uyitwaye kugira ngo habe hamenyekana icyateye impanuka kuko bahise bayita aho baragenda kandi uwo yari yanditseho siwe nyirayo kubera ko bari batarakora ihererekanya.”

Iyi modoka ikaba yaguye mu mugezi ari naho bayisanze dore ko iyi mpanuka yabaye mu rucyerera aho abantu bari bataratangira kugenda ari benshi.