Binyuze mu bigo mbonezamikurire bibarizwa mu murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, abana bagera kuri 942 bafite imyaka itanu barimo gukingirwa Covid 19.
Mu bigo mbonezamikurire bigera kuri 36 bikorera mu Murenge wa Gashora, ku Kigo mbonezamikurire gikorera mu kagali ka kagomasi abana bagera kuri 71 kugeza ku wa kane nibo bari bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid 19 nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora Habimana Landouard usobanura ko ibikoresho birimo inkingo n’ibindi bifasha abaforomo gukingira byateganyijwe kugira ngo iki gikorwa kigende neza.
Ni mu gihe bamwe mu babyeyi bari babaherekeje, bavuga ko icyi gikorwa kiri mu rwego rwo kubarida icyorezo cya Covid 19 mu kubaka umuryango utekanye kandi bizera y’uko inkingo ntacyo zizabatwara kuko nabo bikingije bikaba nta ngaruka byabagizeho
Umubyeyi Mukamusana Dativa yagize ati:“Naje gukingiza umwana wange nta gahato kuko nanjye ubwanjye ni kingije iki cyorezo kandi nta ngaruka byangizeho, nkaba narasobanuriwe akamaro k’inkingo ku buzima bw’umwana.
Akomeza asobanura ko mu gihe habonetse ibimenyesto ku mwana wakingiwe birimo umuriro, kurwara umutwe, kubyimbirwa bagomba kugana ibigo nderabuzima bibegereye kugira ngo bakurikiranwe.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora Habimana Landouard avuga ko bagitangira gukingira abana babanje guhura n’ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu babyeyi batabikozwaga ariko kugeza ubu binyuze mu bigo mbonezamikurire ababyeyi bakaba bamaze kugira ubushake kuko ngo hari n’ababagana bakabasubizayo bazanye abana bataruzuza imyaka itanu yo gukingirwa.

Habimana yashimangiye ko inkingo bari guha abana ari izabagenewe ziri mu bwoko bwa Pfizer ndetse ngo hakaba hari ibikoresho byo kubika inkingo byabigenewe kugira ngo zitangirika.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko iyi gahunda yo gukingira abana iri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cya Covid 19 aho bikorerwa ku mashuri yose abanza nk’uko byatangajwe na Imanishimwe Yvette Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage usobanura ko kugeza ubu aka Karere kamaze gukingira abana bari hagati y’imyaka itanu na 11 bagera ku 30,442 bangana na 43% ku bana 71,570 bagomba gukingirwa.
Akarere ka Bugesera dukurikije ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2022 gatuwe n’Abaturage 551 103 aho binyuze muri gahunda y’ibigo mbonezamikurire ECDs , abana 7000 bamaze kubona urukingo rwa Pfizer ndetse ubufatanye bw’inzego zose bukaba bukomeje aho abaturage bitabira inkingo nka bumwe mu buryo bwo guhashya icyorezo cya COVID 19.