Urubyiruko rukorera akazi ko kunyonga igare mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama ruvuga ko aka kazi kabafatiye runini kuko ngo katumye bava mu mubare w’abirirwa bifashe mu mifuka.
Aba banyonzi bavuga ko mbere wasangaga kunyonga igare ari akazi gasuzugurwa ndetse n’ugakoze ntahabwe agaciro, nyamara bagahamya k obo biyemeje kugakora kandi kakaba karabateje imbere ndetse ngo bafite umuhigo wo gukora cyane, kugira ngo bazagire ubushobozi bwo gutwara n’ibindi binyabiziga bikoreshwa na moteri nk’amapikipiki n’imodoka.
Abenshi muri bo biganjemo urubyiruko bahamya ko, kuva batangira gukora aka kazi babaseka ariko ubu ngo hari byinshi kabafashijemo mu bijyanye n’iterambere.
Nkurunziza Jean Bosco ni umwe muri aba banyonzi, avuga ko aka kazi akamazemo imyaka itanu, agira ati “Nabashije kugura inka kandi mu minsi ishije naguze n’akarima k’ibihumbi 300, byose mbikesha umwuha wo gutwara abantu n’ibintu ku igare.”
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Rugarama Mpagazehe Emmanuel, ashima uburyo aba basore b’abanyonzi bakora neza bagamije kwiteza imbere dore ko uretse gutwara igare banishyiriyeho ubucuruzi bw’ibyuma by’amagare.
Akavuga ko ibyo byose bigaragaza ubushake bafite mu kwiteza imbere.
Ni abasore b’urubyiruko bibumbiye muri koperative ‘’Abisunganye’’y’abanyonzi bo mu murenge wa Rugarama, ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2010 ikaba igizwe n’abanyamuryango 138 bose b’igitsina gabo.