Abanyarwandakazi babyaranye n’impunzi zabaga mu nkambi ya Gihembe mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi bararira ayo kwarika nyuma y’aho zimuwe zikajya kuba i Mahama izindi zikajya mu mahanga.
Bamwe mu babyaranye n’izo mpunzi babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bahangayikishijwe n’uko abana babo batazamenya ba se.
Uwamahoro Clementine yagize ati “Nabyaranye n’impunzi yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ubu barabimuye ku buryo ubu mpora nibaza uko umwana azamenyana na se, numva baduhuza nabo kugira ngo umwana azamenye se.”
Twizeyimana Valantine yagize ati “Nabyaranye n’impunzi none yagiye muri Amerika ku buryo ubu nta bushobozi mfite bwo kwita ku mwana ndi umwe, nkaba nifuza ko badufasha bakaduhuza kugira ngo ajye amufasha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Kirenga Moses, ashimangira ko ababyaranye n’impunzi hari uburyo bahuzwa n’abo babyaranye.
Ati “Ababyaranye n’impunzi hari uburyo binyuramo kugira ngo bongere babahuze n’ababyeyi babo binyuze mu rwego rw’abinjira n’abasohoka.”
Yakomeje ashimangira ko ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, bazakomeza gukorera ubuvugizi ababyaranye n’impunzi kugira ngo bazahure n’abo babyaranye.