Umusore witwa Maniragaba Jean Claude wo mu karere ka Gicumbi akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyirakuru w’imyaka 80amutemesheje umuhoro.
Ibi byabaye kur’uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, mu Murenge wa Rushaki, Akagari ka Karurama mu Mudugudu wa Nyaruhanga mu Karere ka Gicumbi.
Bivugwa ko uyu musore yatemye nyirakuru witwa Kakare Edurida akamuca akaboko, amutema no mu ijosi biza no kumuviramo urupfu akanakomeretsa nyirarume.
Abahaturiye bavuga ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi ari amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko uyu musore yazizaga nyirakuru imirima.
Abaturage bakimara kumenya ibi, bahise bafata Maniragaba Jean Claude, bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda station ya Rushaki.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Ndizihiwe Cyriaque yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yabanje kurwana na nyirarume akamutema ukuboko, gusa nyirarume akaza kwirukanka nubwo yari yakomeretse.
Ati “Yego byabayeho, ni amahano yabereye hano, uyu musore yarwanye na nyirarume aramutema gusa akizwa n’amaguru, yageze kuri Nyirakuru nawe yamutemye aramwica kuko nta mbaraga zo kwirukanka yari afite.”
Uyu mukecuru Nyirakuru w’uyu musore witwaga Kakare Edurida yitabye Imana afite imyaka 80.