Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruratangaza ko ISHIMWE Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid akurikiranweho ibyaha birimo no guhoza abantu ku nkeke.
Nyuma y’aho ukuriye akanama gategura irushanwa rya Miss Rwanda uzwi nka Prince Kid atawe muri yombi ubu hamaze kumenyekana ibyaha 3 akurikiranweho.
Ubu urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rukaba rwamaze kohereza mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yemereye RBA ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwaho ibyaha 3 aribyo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.