Iri torero ryubatswe rizemerera imfungwa za gikirisitu gusenga no kwihana, guhindura ubuzima bwabo no guhimbaza Imana muri iki gihugu kigendera ku mahame akaze ya Islam
Ni ubwambere bibaye kuko uretse no muri gereza no hanze yayo gufungura urusengero rwa gikristu ntibyoroha kubera ko Pakistan ari kimwe mu bihugu bigendera cyane ku mahame y’idini ya Islam
Bwa mbere muri leta ya Sindh yo muri Pakisitani, muri gereza hafunguwe urusengero rukaba ari urwo mu Itorero rya King of Kings (Umwami w’abami), ryubatswe ku bufatanye bw’imiryango itegamiye kuri Leta Angel Welfare Trust. Uru rusengero rukaba rwatashywe kur’uyu wa mbere.
Kazi Nazir Ahmed, Umugenzuzi Mukuru wa Gereza mu Ntara ya Sindh yo muri Pakisitani, yizera ko “imfungwa za gikirisitu zizegera Imana, ubuzima bwabo bukabasha guhinduka” kandi ngo bakazagira “amahoro yo mu mutima.”
Iri torero rishya ryubatswe rizemerera imfungwa z’abakristu gusenga, kwihana no guhindura ubuzima bwazo, kugira ngo zisingize Imana.
Asoza avuga ko yizera ko imfungwa za gikirisitu zizegera Imana, bamenya kubaho neza no kubana amahoro n’abandi.
Agira ati:” Turasenga ngo mur’iyi nzu y’amasengesho ubuzima bw’imfungwa za gikristo buzahinduke kandi imfungwa zizagire amahoro yo mu mutima. ”
Ni urusengero rwubatswe ku nkunga y’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Angel Welfare Trust, hamwe n’umudepite wa gikirisitu na komiseri wa polisi muri kiriya gihugu ariwe Azhar Abdullah n’umuryango we.