Mu gihugu cya Nigeria Abantu bakomeje gutangara ndetse bakibaza byinshi birimo no gushya ubwoba nyuma yo kumva amakuru y’umupasteri watangaje ko mu ijoro ry’Ubunani yasuwe mu rusengero n’abamalayika bo mu Ijuru batagira umusatsi.
Pastor Ekuma Uche Philips, umukozi w’Imana akaba n’umuvugabutumwa mu gihugu cya Nigeria yashimye Imana avugako yasanganiwe na malayika mu ijoro ry’ubunani ndetse avuga ko uyu mumalayika yaje mu buryo budasanzwe.
Pastor Ekuma akomeza avuga ko aba bamalayika binjiye mu rusengero rwe mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2021 akabibonera n’amaso ye ndetse bagafotorwa na camera zari muri urwo rusengero.
Yavuzeko aba bamarayika nta musatsi bari bafite, agahamyako bari mu ishusho y’umwuka ariko akemeza ko bagaragaraga neza nkuko bigaragara ku mafoto, uyu muvugabutumwa yasangije abamukurikira.
Abantu benshi babonye aya mafoto ikintu bibajijeho ni uburyo aba bamalayika binjiye muri uru rusengero bambaye inkweto zigezweho zo mu bwoko bwa Airforce.