Abazitabira Igitaramo cyiswe Tujyane Mwami kigiye kubera muri Dove Hôtel bahishiwe byinshi birimo no kuzataramirwa n’abahanzi benshi barimo James&Daniella, Josh ishimwe,True Promises n’abandi banyuranye
Amakuru agera ku ibendera.com avuga ko iki gitaramo kizaba ku itariki ya 24/09/2023 aho kizabera kuri Dove Hôtel ku gisozi kikazitabirwa n’abahanzi banyuranye bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Bamwe mur’aba bahanzi harimo James&Daniella, Danny Mutabazi , Josh ishimwe , Musinga Joe na True Promises hakazabaho no kwishimana hagati y’aba bahanzi n’abazitabira iki gitaramo baramya ndetse bakanahimbaza Imana.
Iki gitaramo cyiswe “Tujyane Mwami” cyateguwe hagendewe ku nsanganyamatsiko iboneka mu gitabo cyo Kuva 33:15-17 .
Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa 05h00 zuzuye aho kwitabira icyi gitaramo bisaba kuba ufite itike yawe nukuvuga ibihumbi 40 ku bantu bari kumwe (couple) n’ibihumbi 30 ku muntu umwe uri wenyine (30k) n’ibihumbi 15 ku banyeshuri (15k ).
Ikindi wamenya kidasanzwe nuko abazitabira iki gitaramo bazanasangirira hamwe nko mu itorero rya mbere ibyo kurya no kunywa aho biteganyijwe ko uzaba n’umwanya mwiza ku muntu wese ushaka gukizwa akakira Yesu nk’umwami n’umukiza ku buzima n’ubugingo bwe.