Benshi bahamya ko Muheto yegukanya ikamba rya Miss Rwanda 2022 kubera ikibazo yasubije ku munota wa Nyuma akagisubiza mu Kinyarwana agira ati umukobwa mwiza ni ugira ubupfura abantu bamuha amashyi ari nabyo byamuzamuriye amahirwe
Ni mu birori byabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo kur’uyu wa Gatandatu tariki ya 19/3/2022 Saa mbiri zirengaho iminota mike nibwo Martina Aber ana Sam Kalisa batangije icyi gikorwa.
Abakobwa bose uko ari 19 babanje kuramutsa abari bitabiriye ibi biroli nyuma hatoranywa abakobwa 11 bakomeza, abandi urugendo rwabo rurangirira aho.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Fidele Irizabimbuto, Mutesi Jolly, Anne Marie Niwemwiza, James Munyaneza, Malick Shaffy na Mathew Mensah aba akaba aribo bashyize iherezo ku gikorwa cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2022.
Byari biteganyijwe ko hakomeza abakobwa 10 ariko batoranywa ariko kubera ko abakobwa babiri banganyije amanota byabaye ngombwa ko hazamuka 11.
Aba 11 bose bamaze gusubiza akanama nkempurampaka kajya mu mwiherero nyuma bagarutse hatangazwa abakobwa batanu bavamo Nyampinga w’u Rwanda ari bo Kayumba Darina, Muheto Nshuti Divine na Keza Maolithia.
Aba baje kubazwa ikibazo kimwe kimwe ubundi akanama nkempurampaka kajya kwanzura usimbura Ingabire Grace aribyo byaje kurangira Muheto atwaye ikamba ahigika abakobwa bari bari kumwe bose.
Miss Muheto yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai yatanzwe na Hyundai Rwanda akazajya anahembwa buri kwezi umushahara wa 800 000 Frw mu mwaka wose azamarana ikamba, n’ibindi bihembo bitandukanye.
Muheto NSHUTI Divine ni mwene Muheto Francis uyobora Polisi mu Majyaruguru Yasoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls Gahini i Kayonza mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).
Dore abandi bahawe ibihembo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2022.
Bahari Ruth Yagaraje ubumenyi mu byerekeye mu buzima bw’imyororokere
Uwimana Marlene yahize abandi muri siporo
Ndahiro Mugabekazi Queen Miss Photogenic
Saro Amanda ni Miss Talent
Muheto Nshuti Divine ni Miss Popularity
Ruzindana Kelia ni Miss Hertage
Uwimana Jeanette Miss Innovation
Igisonga cya kabiri ni Kayumba Darina
Igisonga cya mbere ni Keza Maolitha
Miss Rwanda 2022 ni Muheto Nshuti Divine
