Murumuna wa Pasiteri Theogene witwa Uwarugira Emmanuel yahamirije ko Pasiteri Théogène yitabye Imana azize Impanuka ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w’Imana
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Kamena 2023 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ubwo yavaga i Kampala muri Uganda.
Murumuna we Uwarugira Emmanuel yemeje aya makuru ubwo yavuganaga n’Igihe dukesha iyi nkuru.
Iyi mpanuka yabaye Pasiteri Théogène Niyonshuti ari kumwe n’abandi bantu batatu, babiri bahita bapfa naho umuririmbyi witwa Donat, arakomereka bikabije, ubu akaba ari muri koma.
Amakuru avuga ko yari yagiye kubwiriza muri Uganda, bakaba bakoze impanuka bari ku ruhande rwo muri Uganda.
Urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti rwamenyekanye mu rukerera rw’uyu munsi aho imodoka yarimo yagonzwe n’ikamyo mu bilometero nka bine hafi y’Umupaka wa Gatuna.
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yavuze ko iki ari igihe kitoroshya ku itorero n’abakirisitu muri rusange kuko babuze umuntu w’ingirakamaro.
Pasiteri Niyonshuti Théogène yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima. Ivugabutumwa rya nyuma ryagutse yarigaragayemo ku wa 17 Kamena 2023 ubwo yari mu giterane yatumiwemo cyiswe “In his Dwelling”, bisobanuye ngo “Mu buturo bwe’’, cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Zion Temple Ntarama, mu Karere ka Bugesera.
Pasiteri Théogène Niyonshuti yashakanye na Uwanyana Assia babyaranye abana bane ndetse bari bafite n’abandi benshi bareraga biganjemo abo yakuye mu buzima bwo ku muhanda nawe yahoze abamo kera akiri muto.
Imana imuhe iruhuko ridashira

