Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano icyi cyaha nibaramuka bagihamijwe n’urukiko bazahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw
Ku wa tariki 19 Gicurasi 2022 ni bwo dosiye y’abaregwa yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Uru rubanza rukazaburanwa ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2022.
Mu byaha aba bombi bakurikiranyweho harimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma. Amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.
Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera. Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000. 000 Frw.
Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuntu wese uhamijwe icyi cyaha n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Miss Elsa IRADUKUNDA yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB azira kuba yarasinyishije impapuro zagombaga kuzashinjura uwarukuriye irushanwa rya Miss Rwanda ariwe ISHIMWE Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha byo guhoza ku nkeke no gusambanya bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Uyu ISHIMWE Dieudonne akaba aherutse gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ubu akaba afungiye muri gereza ya Mageragere nyuma y’uko urubanza rwe rwabaye mu muhezo.
