Mu byishimo bikomeye, Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie batangaje ko bagiye kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, bashimira Imana ibahaye uwo mugisha.
Mu birori byo kwishimira umwana ugiye kuvuka bizwi nka Baby Shower aba bombi bakorewe n’Abanyarwanda b’inshuti zabo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Maine niho ibi byagaragariye.
Mu kuganzwa n’amarangamutima y’ibyishimo, uyu Clarisse Karasira yanditse ku mbuga nkoranyambaga agira ati “Umugisha umugisha, umutware Bayo yantumye kumenyesha utwana turi amaguru ngo tubwire imisozi n’imidugudu y’abacu yose ko twitegura kwakira igikomangoma umwuzukuru w’Imana n’igihugu, nimwikoranye amashimwe n’amasengesho, impundu n’ikoobe, uzabaha ukwanda araje”.
Ni amagambo yuje ubusizi budasanzwe aho uyu yakomeje ashimira abantu bo muri Maine bamushyigikiye mu gukorera ibirori umwana we wenda kuvuka.
Umugabo we Sylvain Dejoie na we yahise amusubiza agira ati:“nta cyiza muri ubu buzima nko kugira umwamikazi wanjye none ukaba waguye umuryango nanjye ukangira umubyeyi, umwuzukuru w’Imana n’igihugu”.
Clarisse Karasira azwi mu ndirimbo nka Ntizagushuke, Mwana w’umuntu, Ndagukunda, n’izindi. Yashyingiranywe na Sylvain Dejoie tariki ya 01 Gicurasi 2021.