Umuyobozi wa Ferwafa Olivier NIZEYIMANA nyuma yo kwirukana uwari umunyamabanga we muri Ferwafa Bwana Muhire Henry Blurart kubera amakosa yamugaragayeho, inama idasanzwe yatumijwe na Minisitiri MUNYANGAJU wa Siporo yategetse ko Muhire agomba kugarurwa mu kazi kandi bagakorana byanze bikunze.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, binyujijwe ku rubuga rwa Twitter, Bwana Muhire Henry Blurart nyuma yo gusoza igihe yari yarahagaritswe ku mirimo ye, yagaruwe mu nshingano ze kubera inama ikomeye yategetse umuyobozi wa Ferwafa Olivier NIZEYIMANA na Visi Perezida we gukorana na Muhire kandi ntihagire uwegura cyangwa ngo asezere.
Uyu Muhire yari yahagaritswe tariki 20 Kamena 2022, nk’uko n’ubundi byanyuze ku rubuga rwa Twitter rwa FERWAFA bivugwa ko ahagaritswe kubera amakosa yakoze mu kazi ke.
Mu kiganiro urukiko rw’ubujurire gitambuka kuri Radio ya Fine FM ya hano mu Rwanda hatangajwe ko kur’uyu wa kane, Umuyobozi wa Ferwafa yasubitse inama yagombaga kujyamo hanze yari yateguwe na FIFA ndetse akaba yari yamaze no kwishyura ticket ariko aza gusabwa na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Mme Aurore Mimosa Munyangaju kuyisubika ahubwo akitabira inama igomba gusuzumirwamo ikibazo cye n’Umunyamabanga we Muhire Henry Blurart akagarurwa mu kazi.
Bivugwa ko mur’iyi nama Bwana Olivier yavuze ko atagomba gukorana n’Umunyamabanga we ariwe Muhire Henry Blurart kuko ngo akurikije amakosa yakoze bitamworohera ko bakorana kandi akuzuza inshingano ze nk’umuyobozi mukuru wa FERWAFA ariko abatumije iyi nama baza kumutegeka kwemera gukorana nawe byanze bikunze.
Vizi Perezida wa FERWAFA HABYARIMANA MARCEL nawe yavuze ko hakurikijwe amakosa Umunyamabanga Muhire Henry Blurart yakoze bitakunda ko bamugarura mu kazi, gusa aba bombi byabaye nko kugosorera mu rucaca kuko byarangiye inama yari yatumijwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Mme Aurore Mimosa Munyangaju ikitabirwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc SHEMA MABOKO Didier, Martin NGOGA Umuyobozi wa komite ishinzwe imyitwarire ya FIFA, Muhire Henry Blurart wagombaga kugarurwa mu kazi mu nzu ya FERWAFA nk’Umunyamabanga mukuru n’abandi,,, yaje kurangira Abayobozi ba FERWAFA bategetswe ko Muhire Henry Blurart agomba kugarurwa mu kazi kandi ntihagire umuntu n’umwe wegura mu kazi cyangwa ngo yirukanwe.
Bivugwa ko ibi bikimara kuba Umuyobozi wa FERWAFA Olivier NIZEYIMANA yahise atumiza inama ngo yegure ariko inama imaze gutangira bikaza kurangira hari abayobozi bahise bamugeraho bakamusaba imbabazi bamubwira ko atagomba kwegura kugira ngo hatagira abandi bayobozi bakuru b’igihugu babyinjiramo.
Nyuma y’aya makuru uyu munsi nubwo Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugarurwa mu kazi ariko biravugwa ko Umuyobozi wa FERWAFA we ataragaruka mu kazi ndetse na telefoni ye ikaba itariho.
Uretse Muhire wari wirukanwe akaba yagaruwe mu kazi haribazwa niba umukozi ushinzwe amarushanwa, Nzeyimana Felix nawe wirukanwe umunsi umwe na MUHIRE ashobora kugarurwa mu kazi ndetse hakaba hibazwa umusaruro aba bantu bagiye gukorana mu nzu ya FERWAFA bafitanye ibibazo bazatanga.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko uyu MUHIRE Henry Blurart ndetse n’uyu NIZEYIMANA Felix ibibazo byabo byari byagejejwe muri RIB gusa kugeza ubu nta kindi kiramenyekana, tukazabagezaho andi makuru mu gihe tuzaba twabashije kugira icyo tumenya cyisumbuyeho cyangwa twabashije kuvugana n’umuyobozi wa FERWAFA .


KURIKIRA VIDEO N’AMAJWI Y’UKO IBI BINTU BYOSE BYAGENZE: