Umukobwa witwa Nkusi Lynda umenyerewe muri Cinema Nyarwanda wari mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda yasezeye igitaraganya ava mu mwiherero utarangiye.
Amakuru yatangajwe n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bavuze ko uyu mukobwa yavuye mu irushanwa ku bw’impamvu ze bwite n’umuryango we, gusa hari abandi bavuga ko yaba hari bimwe atishimiye mu irushanwa.
Kugeza ubu bivuze ko abakobwa basigaye mu irushanwa ari 19 akaba ari bo bazakomeza umwiherero ndetse bakazavamo uwegukana ikamba.
Nkusi Lynda yari afite nomero 43 akaba yari yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 2.
Si ubwa mbere umukobwa yava mu irushanwa ritarangiye kuko mu mwaka w’2020 uwitwa Ingabire Jolie Ange nawe yavuye mu mwiherero irushanwa rya Miss Rwanda ritarangiye ku bw’impamvu byavuzwe ko ari iz’uburwayi.
NKUSI Lyinda akaba yaherukaga gutangaza ko yishimiye uburyo umwiherero wongerewe ukavanwa ku byumweru 2 ugashyirwa ku byumweru 3 bitandukanye n’uko mu mwaka ushize wa 2021 ubwo atagiraga amahirwe yo kwegukana ikamba byari bimeze.