Umwe mu nshuti za hafi ya Nyakwigendera Umuhanzi Yvan Buravan mu kiganiro amaze kugirana n’umunyamakuru wa Ibendera.com amaze kudutangariza ko uyu muhanzi yitabye Imana azize indwara ya Cancer
Mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 inkuru y’incamugongo yatashye i Rwanda ivuga ko uyu muhanzi yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri y’impindura (Pancreatic cancer).
Abantu batari bake bakaba bababajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi wari inshuti ya benshi kubera indirimbo ze zakunzwe n’abatari bake.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka:” I LOVE YOU TOO n’izindi akaba yaherukaga gusohora iyo yise Big Time”.
Umuhanzi Yvan Buravan yavutse mu 1995 avukira i Gikondo akaba yari umwana wa Burabyo Michael na Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu muryango. Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ku kigo cya Le Petit Prince, ayisumbuye ayakomereza muri Amis des Enfants na la Colombière.