Nkuko gahunda yatangajwe n’umuryango we ibigaragaza, Yanga witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 biteganyijwe ko azashyingurwa kuwa Mbere tariki 29 Kanama 2022.
Yanga azabanza gusezerwaho n’abo muri Afurika y’Epfo kuwa 26 Kanama 2022 aho yaguye ubwo yari yaragiye kwivuza hanyuma bukeye bwaho kuwa 27 Kanama 2022 saa moya za mu gitondo nibwo umubiri we uzagezwa i Kigali.
Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti n’umuryango we bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe uzabera mu Bugesera aho yari atuye hanyuma bukeye bwaho akazashyingurwa.
Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo kwivuza muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 17 Kanama 2022.
Yanga yamenyekanye asobanura filime aho yatangiye gusobanura filime afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Gusobanura byamuhaye amafaranga ndetse bituma amenyekana kugeza ubwo mu 2012-2013 yaje kubihagarika kuko yabonaga isoko rya filimi zisobanuye ritangiye kugenda nabi.
Mu 2018, Yanga yaje kugira uburwayi bukomeye, arwara ikibyimba ku gifu cyaje kumutera kanseri bivugwa ko ari naho havuye intandaro y’urupfu rwe.
Reba hano Filime yasobanuwe na Yanga: